Uganda yaburiye abaturiye ikiyaga cya Victoria

Uganda yatanze umuburo ku baturage batuye ku nkombe z’ikiyaga no ku nkombe z’imigezi, bitewe n’ubwiyongere bw’amazi, bugeze ku rwego ruteye impungenge.

Minisitiri w’Amazi n’Ibidukikije, Sam Cheptoris, yabwiye abanyamakuru ko amazi y’ikiyaga cya Victoria gihuriweho na Uganda, Kenya na Tanzaniya, yazamutse kugera ku rwego rwo hejuru.

Uyu muyobozi yavuze ko amazi y’ikiyaga cya Victoria yiyongereye kugera kuri metero 13.66, aho yavuye kuri metero 13.5 muri 2020.

Yavuze ko ikiyaga cya Victoria cyakira amazi ava mu nzuzi 23 zo mu Karere.

Yagize ati: "Izi nzuzi zikomoka muri Kenya, Tanzaniya, u Rwanda, ndetse no mu Burundi. Nubwo rero nta mvura igwa hano ariko yaguye ahandi muri ibyo bihugu, ikiyaga cya Victoria kizakomeza kuzamo amazi menshi".

Bariega Akankwasah, umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imicungire y’ibidukikije, ishami rishinzwe kubungabunga ibidukikije muri Uganda, yavuze ko hakomeje gukorwa ibikorwa byo gukura abatuye ku nkombe z’ikiyaga no ku nkombe z’umugezi.

Yagize ati: "Turahamagarira abaturage ba Uganda kudategereza ibyabaye ku bavandimwe bacu bo muri Kenya na Brazil."

Yunzemo ati: "Turasaba abantu bose batuye mu bishanga guhita bavayo kugira ngo dushobore kurokora ubuzima n’imitungo."

Ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba byibasiwe n’imvura nyinshi, bivugwa ko yatewe n’imiyaga iva mu Nyanja y’Abahinde.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka