Kigali: Amwe mu masoko yari agenewe abazunguzayi yarafunzwe

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangarije Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC), ko bwafunze amwe mu masoko bwari bwarubakiye abazunguzayi (abacururiza mu muhanda) kuko ngo batayashaka.

Abayobozi b'Umujyi wa Kigali ubwo bari bitabye PAC
Abayobozi b’Umujyi wa Kigali ubwo bari bitabye PAC

Umujyi wa Kigali uvuga ko mu mwaka wa 2022/2023 wagiranye amasezerano na ba rwiyemezamirimo bafite inyubako zicururizwamo, wishyurira abazunguzayi amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni umunani y’ubukode bw’ibibanza byo gukoreramo, nyuma baza kuyata basubira mu muhanda.

Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Ubukungu n’Imibereho y’abaturage, Martine Urujeni, yagize ati "Hari amafaranga agenda mu kwishyura amasoko kandi abazunguzayi batarimo, uyu mwaka hari amasoko atandukanye tumaze gufunga kugira ngo twirinde gukomeza kwishyura kandi ayo masoko adakoreshwa."

Mu masoko yafunzwe ndetse amwe akaba yarahise asenywa, hari irya Ziniya na Evergreen muri Kicukiro, ayo ku Gisozi (mu Gakiriro no ku Kinamba), iryo muri Marathon n’irya Gasogi muri Gasabo, ndetse n’aya Cyivugiza na Mumena muri Nyarugenge.

Abadepite bagize PAC babajije impamvu ayo masoko yafunzwe hanyuma abazunguzayi bagasubira mu muhanda cyangwa bakaba birirwa bazenguruka mu ngo bacuruza imyenda n’ibiribwa.

Depite Jean Claude Ntezimana yagize ati "Twabonye ko hari abazunguzayi bava muri izo nyubako bakoreramo, hakaba n’aho bagumamo. Ubwo ntibigaragara ko inyigo iba yakozwe nabi mu gihe mwubaka utwo tuzu aho batagumamo, bitewe n’aho baherereye n’ibyo bacuruza!"

Urujeni yemera ko babajije abazunguzayi bagasanga koko batabona abakiriya, ari yo mpamvu bata amasoko bahawe, ariko ko abo bazunguzayi ngo bahise bahabwa imyanya mu masoko manini batangira gukorera hamwe n’abandi bacuruzi.

Avuga ko hari n’amasoko abiri yubakiwe abazunguzayi mu Mujyi rwagati wa Nyarugenge, ho akaba yizeye ko batazahava bitewe n’uko bemeranyijwe b’Umujyi wa Kigali kuhaguma.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2024, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangarije abazunguzayi, ababaha ibicuruzwa ndetse n’abagura ibyo bintu bitemewe, ko buzakaza ibihano bubahanisha bishingiye ku mabwiriza y’Inama Njyanama y’uyu Mujyi.

Aya mabwiriza avuga ko umuzunguzayi n’umukiriya we, iyo bafashwe, buri muntu acibwa ihazabu y’amafaranga ibihumbi 10Frw, yaba ari uwahaye umuzunguzayi aho gukorera hatemewe, agahanishwa ihazabu y’ibihumbi 100Frw.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka