Ibihugu bigize EAC ntibigihuriye ku ifaranga rimwe mu 2012

Abaguverineri ba za banki nkuru zo mu bihugu bigize umuryango w’Afurika y’iburasirazuba bateraniye mu nama yiga ku kibazo cy’ifaranga rimwe muri aka karere yari iteraniye i Bujumbura, bavuze ko bidashoboka mu mwaka wa 2012.

Guverneri wa banki nkuru y’u Burundi, Gaspard Sindayigaya, yatangarije Xinhua ati: “Ntibishoboka gutangiza ikoreshwa ry’ifaranga rimwe mu 2012 kuko itunganywa ry’iyi gahunda ntiriratungana.”

Sindayigaya yakomeje avuga ko harimo gukorwa ubushakashatsi mu bihugu bitanu byose bigize uyu muryango, mu rwego rwo kureba uburyo bwiza bwakoreshwa.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka