Kamonyi: Basobanuriwe imikorere ya EAC, basabwa gutinyuka gukorera hakurya y’imipaka
Ihuriro ry’imiryango ya Sosiyete Sivile ku rwego rw’Umuryango w’Ibihugu by’Afrika y’iburasirazuba (EACSOF), risobanurira ibyiciro bitandukanye by’Abanyarwanda imikorere y’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba n’inyugu bafite mu kubyaza umusaruro imigenderanire n’ubuhahirane byoroherejwe mu bihugu biwugize.
Aya mahugurwa yatangiye tariki 16 agasozwa kuri uyu wa gatanu tariki 19/12/2014, yari ahuriwemo n’inzego z’umutekano, inzego z’abagore n’iz’urubyiruko inzego z’ibanze n’intore.
Muhorakeye Vanessa, umukozi muri iri ihuriro, yabasobanuye amavu n’amavuko y’umuryango u Rwanda rumaze imyaka irindwi rwinjiyemo n’imikorere yawo, abasaba kuwibonamo bakamenya ko bafite uburenganzira bwo kujya gukorera mu bihugu biwugize.
Avuga ko Abanyarwanda bashobora kuba batazi ko bafite uburenganzira bwo kujya gukorera mu bindi bihugu, akaba ariyo mpamvu babategurira amahugurwa yo kubasobanurira inyungu u Rwanda rufite mu kwinjira muri EAC.
N’ubwo ku rwego rw’ubuhahirane hari ibyorohejwe nko kutabazwa urupapuro rw’inzira mu kwambuka umupaka uhuza u Rwanda na bimwe mu bihugu bigize Umuryango EAC, abahuguwe barimo urubyiruko baratangaza ko bagifite imbogamizi y’ururimi n’impungenge z’umutekano wo mu bindi bihugu.
Mugwaneza Rongin, umwe mu rubyiruko rwitabiriye amahugurwa, avuga ko hari abanyarwanda bazi ururimi rw’ikinyarwanda n’igifaransa gusa, abo bakaba batoroherwa mu kuvugana n’abo mu bindi bihugu bigize umuryango, kuko ibyinshi bikoresha Igiswahili n’Icyongereza.
Asaba bagenzi be gutangira kwiga izo ndimi ngo babashe gukorera muri ibyo bihugu, avuga ko bibonekamo akazi kenshi ugereranyije n’u Rwanda.
Ku ruhande rw’abagore ngo bishimiye kumenya imikorere ya EAC, kuko bizabafasha kujya kureba uko iterambere rihagaze mu bihugu bigize umuryango.
Mukanziga Pascasie, uhagarariye abagore muri Njyanama y’umurenge wa Gacurabwenge arasaba abanyarwanda kujya gukopera iby’ahandi ariko bakagaruka guteza igihugu cya bo imbere. Ati”akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze”.
Abahuguwe basabwe gutinyuka bakinjira mu isoko rigari rihuriwemo n’ibihugu by’afrika y’iburasirazuba kuko ari igisubizo ku kibazo cy’ubushomeri cyugarije urubyiruko. Ku rundi ruhande ariko ishoramari ryo mu Rwanda naryo rgasabwa kunoza imikorere kugirango u Rwanda rutazaba ikibuga kigurishirizwamo ibiva mu bindi bihugu gusa.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
benshi mu banyarwanda ntibazi imikorere ya EAC kandi ari ngombwa kuko uyu muryango waje kudufasha none biradusaba ko tuwugana, ibi byo kubasobanurira rero ni byiza kandi birasaba ko buri munyarwanda abimenya
nubundi igikenewe nuko abanyarwanda bagomba gusobanurirwa ibya EAC