Abanyarwanda barasobanurirwa imikorere ya EAC

Abakozi ba minisiteri y’Afurika y’iburasirazuba bagiye kuzenguruka hirya no hino mu Rwanda basobanurira Abanyarwanda icyo umuryango w’afurika y’uburasirazuba umariye abaturage n’uko ukora. Iki cyumeru cyatangiye tariki ya 4 kizarangira tariki ya 11 ugushyingo 2011.

Minisitiri Mukaruriza Monique, uyobora iyo minisiteri, avuga ko bazasura imipaka y’aho u Rwanda ruhurira n’ibindi bihugu hagamijwe kureba niba amasezerano u Rwanda rwasinyanye n’ibindi bihugu ashyirwa mu bikorwa nk’uko biteganijwe.

Hateganyijwe kugenzurwa amasezerano ahuza za gasutamo, amasezerano y’isoko rusange n’ibindi. Ministre Mukaruriza atangaza ko icyi cyumweru kizarangira Abanyarwanda bamenye imikorere yawo.

Ibyo bikazafasha abaturage kuwiyumvamo cyane cyane abakora ubucuruzi, abakora ingendo muri ibi bihugu n’ibindi. Impungenge ndetse n’ibibazo abaturage bafite kuri uyu muryango bazazimarwa mu biganiro bazajya bagirana n’abakozi ba MINEAC.

Ministre Mukaruriza asanga nibasura abaturage bo ku mipaka itandukanye bizabafasha kumenya bimwe mu bibazo bahura nabyo iyo bambutse imipaka bajya mu bihugu bibakikije.

U Rwanda rwinjiye mu muryango wa Afurika y’iburasirazuba mu mwaka wa 2007. Uyu muryango warashinzwe mu rwego rwo guteza imbere imiyoborere myiza, ikoranabuhanga,ubutabera, umuco, kunoza umubano, ubutabera n’ibindi bikorwa hagati y’ibihugu biwugize.

Umuryango w’afirika y’iburasirazuba ukaba ugizwe n’ibihugu 5 aribyo Kenya,Tanzania,Uganda,Uburundi n’u Rwanda.

SAFARI Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka