Perezida Kagame yayoboye inama yemerejwemo Umunyamabanga Mukuru mushya wa EAC

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame akaba ari na we uyoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Gashyantare 2021 yayoboye inama ya 21 isanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango.

Ni inama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo gukurikiza ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Iyi nama yatangarijwemo Umunyamabanga Mukuru mushya w’umuryango wa EAC, ari we Umunyakenya Dr. Peter Mathuki, ndetse n’abacamanza mu rukiko rwa Afurika y’Iburasirazuba.

Iyi nama yaje kurangira ifatiwemo imyanzuro itandukanye. Kenya yahawe kuyobora EAC, Abanyarwanda Muhumuza na Mugeni baba Abacamanza mu rukiko rw’uwo muryango. Soma inkuru irambuye HANO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka