Gaza: Umubyeyi yatewe bombe iramuhitana ariko uwo yari atwite ararokoka

Uruhinja rw’umwana w’umukobwa rwatabawe n’abaganga baruteruye munda ya nyina wari umaze guhitanwa na bombe we n’umugabo we hamwe n’umukobwa we, mugitero cyagabwe na Israel mu mujyi wa Rafah mu ntara ya Gaza cyabaye mu ijoro ryo ku itariki 21 Mata 2024.

Ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters bivuga ko abantu 19 batakarije ubuzima mu bitero byungikanya nk’uko byavuzwe n’abari mu rwego rw’ubuvuzi muri Palestina ko igisasu cyakubise ku nzu eshatu cyahitanye abana 13 bo mu muryango umwe.

Umuganga urimo wita kuri urwo ruhinja, Dr Mohammed Salama, yatangaje ko rufite ikiro 1.4 kg, kuko nyina Sabreen Al-Sakani, yari atwite ibyumweru 30 bingana n’amezi 7.5.
Uru ruhinja rwahise rushyirwa mu gatanda gashyirwamo abana bavutse batagejeje igihe mu bitaro bya Rafah iruhande rw’undi mwana.

Mu gatuza ku uyu mwana hari akantu kanditseho amagambo agira ati “ Uruhinja rw’igitambo Sabreen Al-Sakani”.

Umwana muto w’umukobwa wa Sakani witwaga Malak wahitanywe nawe nicyo gitero yashakaga kwita murumuna we Rouh ni ijambo ry’icyarabu risobanura Roho mu Kinyarwanda nk’uko byatangajwe na Sewabo witwa Rami Al-Sheikh.

Yagize Ati “Aka kana Malak kari kishimiye ko murumuna wako azaza kuri iyi si vuba”.
Dr Mohammed Salama ukurikirana uru ruhinja yavuze ko ruzaguma mu bitaro hagati y’ibyumweru hagati ya bitatu na bine.

Yagize ati “ Nyuma yaho tuzareba uko kazasererwa naho kazajya mu muryango kwa Nyinawabo cyangwa Nyirasenge, Nyirarume cyangwa Sewabo, cyangwa kwa Sekuru
Ati “ Ibi ni ibintu bibabaje cyane nubwo uyu mwana yabaho yavutse ari imfubyi.

Abashinzwe ubuzima muri Palesitine bavuga ko abana 13 biciwe mu nzu ya kabiri bo mu muryango wa Abdel Aal, ndetse n’abagore babiri nabo bahitanywe nicyo gitero.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka