USA: Abanyarwanda barimo gukusanya inkunga yo gufasha abatishoboye
Abanyarwanda baba muri Leta zunze ubumwe za Amerika batangiye gukusanya inkunga y’ibihumbi ijana by’Amadolari (100,000$) yo gufasha Abanyarwanda batishoboye muri ibi bihe isi yose ndetse n’u Rwanda bihanganye n’icyorezo cya COVID-19.
Umuyobozi w’ihuriro ry’Abanyarwanda baba muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, Dr. John Musine, yabwiye KT Radio ko bihaye intego yo gukusanya amadolari ibihumbi ijana, kandi ko inkunga ya mbere izatangira kugezwa mu Rwanda guhera mu cyumweru gitaha.
Dr. John Musine yagize ati “Twihaye intego y’amadolari ibihumbi ijana. Kugeza ubu tugeze hafi kuri 30% ariko gahunda iracyakomeje. Icyo duteganya ni uko mu cyumweru gitaha azaba yabonetse yose twaba tuyohereje mu Rwanda mu gihe urubuga rwa gofundme.com abantu boherezaho amafaranga ruzamara ukwezi.”
Abajijwe uburyo bizakorwa kugira ngo iyi nkunga igere ku bo igenewe, Dr John Musine yagize ati “Dusanzwe dufite abayobozi bacu bari mu Rwanda, twabasabye rero ko bakorana n’inzego z’ibanze hakurikijwe amabwiriza ya MINALOC, tukareba uburyo bavugana n’itangazamakuru kugira ngo inkunga tuzaba twohereje izagere ku baturage bayigenewe kandi bikorwe mu buryo bwiza nta kajagari karimo.”
Iyi nkunga irimo gukusanywa n’Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’inshuti z’u Rwanda ikaba irimo kunyuzwa ku rubuga rwitwa gofundme.com
Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 08 Mata 2020, Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko kuri uwo munsi mu Rwanda hagaragaye abandi bantu batanu barwaye Coronavirus mu bipimo 772 byari byafashwe mu gihe cy’amasaha 24.
Ibi byatumye umubare w’abarwaye Coronavirus mu Rwanda ugera kuri 110 (ariko barindwi muri abo bakaba barakize).
Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima riravuga ko bane muri abo batanu batahuweho ko bahuye n’abandi barwaye Coronavirus mu Rwanda, naho undi umwe akaba asanzwe agirira ingendo ahantu hatandukanye.
Leta y’u Rwanda yafashe ingamba zikomeye zo guhangana n’iki cyorezo, zirimo gukangurira abantu kuguma mu ngo, bituma benshi bahagarika akazi bakoraga kabatunze, ikaba ari yo mpamvu bakomeje kugenerwa inkunga yo kubafasha kubaho.
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Perezida Museveni wa Uganda bamusanzemo COVID-19
- Bangladesh: Habonetse abantu 68 banduye COVID-19 mu masaha 24
- #COVID19: Abantu 32 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 11,440
- #COVID19: Abantu 27 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,528
- #COVID19: Abantu 28 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,555
- #COVID19: Abantu 23 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 8,951
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,212
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,215
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,290
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,131
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,224
- #COVID19: Abantu batanu banduye babonetse mu bipimo 1,515
- #COVID19: Abantu 6 banduye babonetse mu bipimo 974
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,828
- #COVID19: Abanduye batatu babonetse mu bipimo 2,071
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,500
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,467
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,207
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,328
- #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye ni 2,195
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|