ADARWA COOPERATIVE : ITANGAZO RYO GUPIGANIRA AMASOKO

ADARWA COOPERATIVE (Coopérative d’action pour le Développement de l’Artisanat au Rwanda) ni koperative igamije guteza imbere imirimo y’ubukorikori bw’ububaji mu Rwanda. Ikaba ifite icyicaro mu Kagali ka Musezero, Umurenge wa Gisozi, Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali.
ADARWA COOPERATIVE irahamagarira ba Rwiyemezamirimo gupiganira Isoko ryo gukora inyigo yo gusana imiferege, amateme n’imihanda ku rubuga rwa ADARWA COOPERATIVE.

Igitabo gikubiyemo amabwiriza agenga ipiganwa kiboneka mu biro by’ubunyamabanga bwa ADARWA COOPERATIVE uhereye ku itariki iri tangazo ryasohokeye mu kinyamakuru. Icyo gitabo ugihabwa umaze kwishyura amafaranga y’U Rwanda ibihumbi icumi (10. 000 Frw) adasubizwa kuri konti N° 593412510810136 ya ADARWA COOPERATIVE iri muri Banki y’abaturage (BPR Atlas Mara).

Umunsi wo gusura aho iyo mirimo izakorerwa ni kuwa mbere ku itariki 02/12/2019 ku cyicaro cya ADARWA COOPERATIVE guhera saa yine zuzuye bikarangira uwo munsi.

Ibitabo by’ipiganwa bigomba kuba byanditse neza ari ibitabo bitatu (3), kimwe ari umwimerere ibindi ari kopi.

ADARWA COOPERATIVE ikaba isaba ba Rwiyemezamirimo na Company kuzaza bitwaje ibiciro by’inyigo (Financial proposal) n’uburyo buboneye bwakoreshwa na Rwiyemezamirimo mu gusana imiferege,amateme n’imihanda (Technical proposal),bakabishyikiriza abagize akanama k’amasoko muri ADARWA COOPERATIVE ku itariki ya 09/12/2019 saa yine za mu gitondo(10h00’) mu cyumba cy’inama cya ADARWA COOPERATIVE.
Gufungura ibiciro byatanzwe ni kuri uwo munsi saa tanu zuzuye (11h00) muri icyo cyumba cya ADARWA COOPERATIVE.

Bikorewe Gisozi, kuwa 25/11/2019.

CYATWA NGARAMBE
Umuyobozi w’ADARWA COOPERATIVE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka