Amateka ya Bwanakweri Nathan wo mu itorero Urukerereza

Bwanakweri Nathan wabayeho kuva mu 1922 kugeza muri 2003, yari umuhanzi, umuririmbyi, umubyinnyi n’umutoza wo mu rwego rwo hejuru, akaba yaramamaye cyane mu Itorero Gakondo ry’Igihugu ry’Urukerereza ryakomotse ku matorero atandukanye arimo iry’Urukatsa ryari irya Bwanakweri ryagiye bwa mbere muri Canada mu 1967.

Bwanakweri Nathan
Bwanakweri Nathan

Bwanakweri afite ibigwi bitagira ingano mu buhanzi bw’imbyino n’indirimbo gakondo zakunzwe cyane na n’ubu zigikunzwe, ariko ugasanga hari benshi batigeze bamumenya, by’umwihariko ijwi rye nyamukuru ryumvikana mu ndirimbo z’Urukerereza.

Umwe mu bahungu ba Bwanakweri, Gasimba Athanase w’imyaka 73, na we ni umwe mu baririmbyi n’ababyinnyi batangiranye na Bwanakweri mu itorero Urukatsa.

Gasimba Athanase
Gasimba Athanase

Gasimba na mushiki we Mukamuyenzi Damarse baratuganirira ku mubyeyi wabo Bwanakweri wari ufite ijwi rifatwa nk’ikirango nyamukuru cy’Urukerereza.

Bikurikire mu kiganiro Nyiringanzo kuri KT Radio:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka