Amafoto+Video: Uko byari byifashe ku masoko yo muri Kigali yafunzwe

Guhera kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 kanama 2020, isoko rya Nyarugenge rizwi nka ’Kigali City Market’ ndetse n’iry’ahitwa ’Kwa Mutangana’, yombi aherereye mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali yafunzwe by’agateganyo.

Abacururizaga mu isoko rya Nyarugenge barimo bimura ibicuruzwa
Abacururizaga mu isoko rya Nyarugenge barimo bimura ibicuruzwa

Ni nyuma y’uko Minisiteri y’Ubuzima itangaje ko muri ayo masoko hagaragaye ubwiyongere bw’abanduye Covid-19 mu minsi ishize yikurikiranya.

Imibare igaragaza ko guhera kuwa Gatanu kugera ku Cyumweru, muri ayo masoko hagaragaye abarwayi barenga 200.

Itangazo ry’Umujyi wa Kigali ryasabye abacururizaga muri ayo masoko ko bagomba kwimurira ibicuruzwa byabo ahandi, ndetse n’amaduka ayegereye na yo akaba afunzwe by’agateganyo.

Kigali Today yazindukiye kuri ayo masoko yafunzwe, aho abayacururizagamo bari mu bikorwa byo kwimura ibicuruzwa, nk’uko bigaragara muri iyi nkuru y’amafoto.

Kwimura ibicuruzwa
Kwimura ibicuruzwa

Inzego z’umutekano zari zafunze inzira zerekeza kuri ayo masoko

Ku masoko no ku maduka ahegereye hari hafunze

Kureba andi mafoto menshi kanda HANO

Amafoto: Plaisir Muzogeye

Video: Richard Kwizera

Kureba andi mafoto menshi KANDA kuri kano gafoto  KT Photo

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka