Uburyohe bwa Tour du Rwanda i Burengerazuba

Umunsi wa Kane wa Tour du Rwanda wakomereje mu Karere ka Karongi iturutse mu Mujyi wa Musanze, aho isiganwa ry’uyu munsi ryegukanywe n’Umunyamerika Timothy Rugg.

Kigali Today yabahitiyemo amafoto meza 10 yaranze uyu munsi, ubwo abasiganwa banyuraga mu muhanda mushya ugizwe n’amakorosi, uhuza Umujyi Musanze na Karongi.

Timothy Rugg yegukanye agace ka kane ka Tour du Rwanda
Timothy Rugg yegukanye agace ka kane ka Tour du Rwanda
Samuel Mugisha (wambaye umuhondo) amaze gukundwa na benshi kubera uburyo ahora yisekera. Uyu munsi yakomeje kugumana Umwenda w'Umuhondo
Samuel Mugisha (wambaye umuhondo) amaze gukundwa na benshi kubera uburyo ahora yisekera. Uyu munsi yakomeje kugumana Umwenda w’Umuhondo
Ayo makorosi anyura ku misozi itatse icyayi
Ayo makorosi anyura ku misozi itatse icyayi
Ni uko umusozi uba utatse igihingwa cy'icyayi
Ni uko umusozi uba utatse igihingwa cy’icyayi
Uyu muhanda ni mushya ariko umaze gukundwa na benshi bawunyuramo no mu zindi gahunda
Uyu muhanda ni mushya ariko umaze gukundwa na benshi bawunyuramo no mu zindi gahunda
Aka gace kaba gatuje cyane kandi hahora akayaga gahehereye
Aka gace kaba gatuje cyane kandi hahora akayaga gahehereye
Abaturage bari bihagarariye ku mpinga z'imisozi bakurikiranye uko amagare anyerera kuri kaburimbo
Abaturage bari bihagarariye ku mpinga z’imisozi bakurikiranye uko amagare anyerera kuri kaburimbo
Ni he handi mu Rwanda haruta aha?
Ni he handi mu Rwanda haruta aha?
Ikirere cy'i Rwanda
Ikirere cy’i Rwanda
Irebere iyo misozi isobetse Uburengerazuba
Irebere iyo misozi isobetse Uburengerazuba
Amakorosi nk'ayo ni menshi muri uyu muhanda
Amakorosi nk’ayo ni menshi muri uyu muhanda
Ku bakerarugendo basura Karongi bakirwa n'umugoroba ubasurutsa imitima, bakumva batataha
Ku bakerarugendo basura Karongi bakirwa n’umugoroba ubasurutsa imitima, bakumva batataha

Amafoto: Plaisir Muzogeye

Kureba andi mafoto menshi KANDA kuri kano gafoto  KT Photo

Ibitekerezo   ( 3 )

MBEGANGO IGALE NGOLILARYOHELA ABAFANA TULISHIMWE KUBA ABANYARWANDA DUFITE IMIHANDA MYIZANKIYI,?

NIGENA STEPHANO NYAGATALE yanditse ku itariki ya: 19-12-2018  →  Musubize

Very beautiful view!! Bitwibutsa ukuntu isi yose izaba Paradizo.Ntabwo Bible yigisha ko abantu beza bose bazajya mu ijuru.Ahubwo ivuga ko Intungane "zizaguma hano ku isi,naho abantu babi bose bagakurwa mu isi".Byisomere muli Imigani 2:21,22.Bible yigisha ko "hazabaho isi nshya n’ijuru rishya".Byisomere muli 2 Petero 3:13.Isi nshya,bisobanura isi izaba Paradizo, izaba ituwe n’abantu bumvira imana gusa.Naho Ijuru rishya,rizaturwamo n’imana,Yesu,Abamarayika.Haziyongeramo abantu bazakurwa mu isi.Nibo bazategeka isi nshya.Byisomere muli Daniel 7:27 na Revelations 5:10.

Mazina yanditse ku itariki ya: 8-08-2018  →  Musubize

Geeenda Rwanda uri nzizaaa, yooo humeka amahoroooo !!!!!

atos yanditse ku itariki ya: 8-08-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka