Imiturirwa 7 iri guhindura isura ya Nyarugenge - AMAFOTO

Akarere ka Nyarugenge ni kamwe mu turere dutatu tugize Umujyi wa Kigali, gafite iterambere ryihuta mu bikorwa remezo cyane cyane imyubakire ijyanye n’icyerekezo igihugu gifite.

Mu minsi ishize havugwaga amagorofa yari agezweho nka M Peace Plaza iherereye muri Car free Zone, Ubumwe Plaza n’inzu ngari y’ubucuruzi nka CHIC Ltd (Muhima Investment Company).

Kigali Today yabateguriye andi mazu ari kuzamuka ku buryo mu minsi ya vuba ushobora kuba utakibuka izo twavuze haruguru, ahubwo utangarira izi tugiye kukwereka,

Muri zo harimo izikiri kubakwa, izigeze ku musozo n’izarangiye abantu batangiye gukoreramo ariko utari wararabutswe niba utaherukaga mu Mujyi rwagati.

1. MIG (Muhima Investment Company Ltd)

Iyi nzu iri haruguru gato ya CHIC. Uyirebeye inyuma ubona idakanganye ariko iyo iyitegereje ubona yubatse neza kandi. Uretse kuba isa na CHIC, yihariye kuba yarahise abayikoreramo benshi, kuko yakiriye abenshi bavuye muri Union Trade Center iherutse gutezwa cyamunara.

2. Tropical Plaza

Iyi nyubako igeze hagati mu kubakwa iri haruguru gato y’inyubako ya CHIC. Nayo ishobora kuzakorerwamo serivisi zitandukanye zirimo ubucuruzi cyangwa hoteli.

3. Ikicaro gikuru cy’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (Statistics)

Iyi nyubako iri kubakwa mu kibanza Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare gikoreramo. Nayo ni inzu ubona ko ijyanye n’igihe urebesheje inyuma kandi ikaba ari nini izakorerwamo na serivisi zose z’iki kigo.

4. Ikicaro cy’Ikigo cy’ubwishingizi SORAS

Iyi nzu ni imwe mu zakomeje kuvugwa mu myaka ya shize, itegerejweho guhindura isura y’Umujyi wa Kigali... Amaherezo birangiye yuzuye kandi yiteguye gukorerwamo.

5. Ikicaro cya Banki y’Abaturage (BPR)

Imwe mu nzu zatunguranye zikizamuka. Benshi bayibona batangazwa n’uko yubatse kandi ari ndende. Nta wabura kwemeza ko nimara kuzura izaba imwe mu nzu zirangamiwe cyane muri Kigali.

6. Inzu ya Prime Excellent Group

Iyi nzu yubatswe ahahoze hakorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (ORINFOR) ishami ry’Imvaho nshya. Nayo izatangirwamo serivisi zitandukanye kuko izaba igizwe n’ibiro.

7. Inzu itaragira izina ariko izakorerwamo na Hotel

Iyi nzu iri iruhande rw’iya Prime Excellent Group. Birahwihwiswa ko izakorerwamo n’igice cya Marriot. Ikazaba igizwe n’ibice bitatu: icya mbere cy’ubucuruzi, icyakabiri cyo hagati kikazaba hoteli nayo icya gatatu kikaba inzu inzu zizakodeshwa n’uwifite kuko zizaba ziri hejuru hasoza.

8. Ikicaro gikuru cya COGEBANK

Iyi nzu ya COGEBANK yubatse mu mahuriro y’imihanda ya Car Free Zone. Nayo iri mu zahinduye isura yo muri ako gace.

Amafoto: Plaisr Muzogeye

Kureba andi mafoto menshi KANDA kuri kano gafoto  KT Photo

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka