Byifashe bite kuri Stade Amahoro ahazabera umuhango w’irahira rya Perezida? - AMAFOTO

Kigali Today irabatembereza kuri Stade Amahoro, mu gihe hasigaye amasaha atagera kuri 24 ngo habere umuhango w’irahira rya Perezida Paul Kagame.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Kanama 2017, Perezida Kagame ararahirira kuyobora u Rwanda mu myaka irindwi itaha, nyuma yo gutorwa mu matora aheruka akagira amanota arenga 98%.

Muri rusange, kuri Stade Amahoro hari umutuzo ndetse bigaragara ko n’umutekano wakajijwe, kuko hazakirirwa abakuru b’ibihugu by’Afurika bagera kuri 20 bazaba baje kwifatanya na mugenzi wabo.

Imyiteguro yo irasa n’igeze ku musozo, kuri ubu abashinzwe imyiteguro y’uyu munsi bakaba bari gushyira ibintu bya nyuma mu mwanya wabyo, nk’uko tubikesha umunyamakuru wacu wakurikiranaga imyiteguro ya nyuma.

Dore amwe mu mafoto uko byifashe:

Urwinjiriro rwa Stade Amahoro rwatunganijwe.
Urwinjiriro rwa Stade Amahoro rwatunganijwe.
Ikirango cyo ku rwinjiriro rwa Stade Amahoro.
Ikirango cyo ku rwinjiriro rwa Stade Amahoro.
Umutuzo ni wose mbere y'amasaha atageze kuri 24 ngo habe umwe mu mihango ikomeye mu gihugu.
Umutuzo ni wose mbere y’amasaha atageze kuri 24 ngo habe umwe mu mihango ikomeye mu gihugu.
Hashyizweho televiziyo izorohereza abantu kureba neza uko ibirori bigenda
Hashyizweho televiziyo izorohereza abantu kureba neza uko ibirori bigenda
Podiyumu y'abahanzi bazasusurutsa abitabiriye ibirori byo kurahira kwa Perezida Kagame.
Podiyumu y’abahanzi bazasusurutsa abitabiriye ibirori byo kurahira kwa Perezida Kagame.
Umwanya wagenewe itangazamakuru nawo wateganijwe.
Umwanya wagenewe itangazamakuru nawo wateganijwe.
Umutagara w'ingoma zizavuzwa mu gususurutsa abazitabira ibirori.
Umutagara w’ingoma zizavuzwa mu gususurutsa abazitabira ibirori.
Parikingi ya Stade Amahoro izakoreshwa mu kwakira imodoka z'abatumirwa.
Parikingi ya Stade Amahoro izakoreshwa mu kwakira imodoka z’abatumirwa.
Isuku ni yose ku mihanda igana kuri Stade Amahoro.
Isuku ni yose ku mihanda igana kuri Stade Amahoro.

Photo: Kwizera Furgence

Kureba andi mafoto menshi KANDA kuri kano gafoto  KT Photo

Ibitekerezo   ( 4 )

Nibyiza kuko Imihango yokurahira Ayagenzeneza Gusa Umusaza Arashoboye Tuzamushyigikira

Aziza Umutoni yanditse ku itariki ya: 18-08-2017  →  Musubize

MUREKEUMUSAZA ARASHOBOYE IBIKORWABYEBIRIVUGIRANTAWAMUTESHAUMUTWEIBYOAKOARABIZI NDANDAMBARA

CAMAKE yanditse ku itariki ya: 18-08-2017  →  Musubize

ndabashiye cyane kubwumutekano ndeba umeze neza umuyobozi wacu turamukunda cyane nubwo banze ko nza kumureba ariko ndabakurikirana kuritereviziyo nyarwanda murakoze

iradukunda richard yanditse ku itariki ya: 18-08-2017  →  Musubize

Ko mbona ibintu bimeze neza cyane. Reka nifurize Perezida wacu Paul Kagame umunsi mwiza aho aribugirane igihango n’abanyarwanda kandi Tumwifurije ishya n’ihirwe mukazi wagiye gukora.

aminadab yanditse ku itariki ya: 17-08-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka