Uko umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 21 wizihijwe mu gihugu hose - AMAFOTO

Kuri uyu wa gatandatu tariki 4 Nyakanga 2015 u Rwanda rwizihije imyaka 21 rumaze rwibohoye, umunsi wizihirijwe mu gihugu hose. Abanyamakuru bacu bakorera mu turere twose tw’igihugu badukurikiraniye uko imyiteguro yawo n’uko wizihijwe mu mafoto.

Uyu munsi mu karere ka Nyagatare waranzwe n’imyiyereko y’abamotari n’isiganwa ku magare ryazengurutse umuyjyi wa Nyagatare.

Imyiyereko y'abamotari yatangiriye mu mudugudu wa Ryabega.
Imyiyereko y’abamotari yatangiriye mu mudugudu wa Ryabega.
Umupolisi ari kubashyira ku murongo mbere yo gutangira imyiyereko.
Umupolisi ari kubashyira ku murongo mbere yo gutangira imyiyereko.
Abasiganwa ku magare nabo bari babukereye biteguye gushimisha abakunzi b'uyu mukino.
Abasiganwa ku magare nabo bari babukereye biteguye gushimisha abakunzi b’uyu mukino.
Isiganwa ryatangiranye ingufu buri wese ashaka guhiga abandi.
Isiganwa ryatangiranye ingufu buri wese ashaka guhiga abandi.
Uwo niwe wasize abandi mu isiganwa rya kilometero 30 ryaturutse ahitwa Rutaraka rikanyura Nyagatare, Ryabega rikagaruka i Rutaraka.
Uwo niwe wasize abandi mu isiganwa rya kilometero 30 ryaturutse ahitwa Rutaraka rikanyura Nyagatare, Ryabega rikagaruka i Rutaraka.

Mu murenge wa Muhima mu karere ka Nyarugenge, umunsi wo kwibohora wizihirijwe mu mudugudu w’Uruhimbi.

Uyu munsi waranzwe n'ibiganiro byahuje abaturage bagize uyu mudugudu w'Uruhimbi.
Uyu munsi waranzwe n’ibiganiro byahuje abaturage bagize uyu mudugudu w’Uruhimbi.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Umuryango n'iiterambere ry'umugore (MIGEPROF) nawe utuye muri uyu mudugudu yari yitabiriye ibi biganiro.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Umuryango n’iiterambere ry’umugore (MIGEPROF) nawe utuye muri uyu mudugudu yari yitabiriye ibi biganiro.
Uyu uba ari n'umwanya ku baturanyi wo kongera guhura bagasabana nyuma y'igihe baba bamaze badahura.
Uyu uba ari n’umwanya ku baturanyi wo kongera guhura bagasabana nyuma y’igihe baba bamaze badahura.

Mu karere ka Rwamagana, uyu munsi wizihirijwe mu murenge wa Kigabiro mu mudugudu wa Bacyoro, mu kagali ka Sibagire.

Imihango yabereye ku Rwunge rw'amashuri ya Rwamagana Protestant.
Imihango yabereye ku Rwunge rw’amashuri ya Rwamagana Protestant.
Abaturage bavuga ko bazirikana uburemere bw'uyu munsi bagaha n'agaciro abitanze kugira ngo ugerweho.
Abaturage bavuga ko bazirikana uburemere bw’uyu munsi bagaha n’agaciro abitanze kugira ngo ugerweho.
Umuyobozi w'akarere ka Rwamagana Adboul Kalim yifatanyije n'abaturage, avuga ko Abanyarwanda bibohoye byinshi harimo n'ihezwa ryakorerwaga abayisilamu.
Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Adboul Kalim yifatanyije n’abaturage, avuga ko Abanyarwanda bibohoye byinshi harimo n’ihezwa ryakorerwaga abayisilamu.

Mu karere ka Kirehe naho uyu munsi watangijwe n’urugendo rwakozwe n’abanyeshuri bagaragaza ibyagezweho mu myaka 21 ishize.

Abanyeshuri nabo bakoze urugendo rwo kugaragaza ibyagezweho mu myaka 21 ishize.
Abanyeshuri nabo bakoze urugendo rwo kugaragaza ibyagezweho mu myaka 21 ishize.
Abakozi b'akarere ka Kirehe nabo bizihije uyu munsi bakora urugendo.
Abakozi b’akarere ka Kirehe nabo bizihije uyu munsi bakora urugendo.
Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi Gerardine Mukeshimana niwe umushyitsi mukuru.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Gerardine Mukeshimana niwe umushyitsi mukuru.
Ingabo nazo mu kwizihiza umunsi zagizemo uruhare rukomeye zari zabukereye.
Ingabo nazo mu kwizihiza umunsi zagizemo uruhare rukomeye zari zabukereye.
Nubwo ibirori byatinze gutangira ariko abaturage bo bari benshi.
Nubwo ibirori byatinze gutangira ariko abaturage bo bari benshi.
Ingabo z'igihugu zafashe n'umwanya wo gucinya akadiho.
Ingabo z’igihugu zafashe n’umwanya wo gucinya akadiho.
Bafatanyije n'abaturage babyinnye karava.
Bafatanyije n’abaturage babyinnye karava.

Mu karere ka Rwamagana ibirori byo kwibohora byizihizwe kuri Stade ya Cyasemakamba

Abaturage bari bahuriye muri Stade bagaragaza ibyiza byagezweho.
Abaturage bari bahuriye muri Stade bagaragaza ibyiza byagezweho.
Muri Stade ya Cyasemakamba byari ibyishimo gusa.
Muri Stade ya Cyasemakamba byari ibyishimo gusa.
Byari ubusabane hagati y'abaturage n'ingabo z'igihugu.
Byari ubusabane hagati y’abaturage n’ingabo z’igihugu.

Mukarere ka Nyamagabe uyu munsi wizihirijwe mu wa Nyarusange, mu kagari ka Nyamugari mu murenge wa Gasaka, aho ibirori byabereye ku rwego rw’akarere.

Ibirori byatangijwe n'itorero ryo mu mudugudu wa Nyarusange.
Ibirori byatangijwe n’itorero ryo mu mudugudu wa Nyarusange.
Abayobozi batandukanye bitabiriye ibi birori ku rwego rw'akarere.
Abayobozi batandukanye bitabiriye ibi birori ku rwego rw’akarere.
Ibirori byari byitabiriwe n'abaturage benshi.
Ibirori byari byitabiriwe n’abaturage benshi.

Mu karere ka Musanze, uyu munsi wizihirijwe mu midugudu itandukanye.

Aba ni abaturage bo mu midugutu itatu igize akagari ka Ruhengeri.
Aba ni abaturage bo mu midugutu itatu igize akagari ka Ruhengeri.
Bamwe mu bayobozi bo mu nzego zitandukanye bifatanyije n'abaturage mu kwizihiza uyu munsi.
Bamwe mu bayobozi bo mu nzego zitandukanye bifatanyije n’abaturage mu kwizihiza uyu munsi.
Abakora umwuga w'ubunyonzi bakoze urugndo bakoresheje amagare yabo, ibintu bitari bimenyerewe.
Abakora umwuga w’ubunyonzi bakoze urugndo bakoresheje amagare yabo, ibintu bitari bimenyerewe.

Mu karere ka RUhango naho uyu munsi witabiriwe n’abantu batandukanye.

Mu karere ka Bugesera mu murenge wa Juru mu kagari ka Bukuba, Guverineri w’intara y’Iburasirazuba Odette Uwamariya yifatanyije n’abaturage mu kwizihiza Kwibohora 21.

Guverineri Uwamariya Odette akigera mu karere ka Bugesera.
Guverineri Uwamariya Odette akigera mu karere ka Bugesera.
Umuyobozi w'Ingabo mu karere ka Bugesera asaba abaturage kurwanya umwanzi w'ubukene.
Umuyobozi w’Ingabo mu karere ka Bugesera asaba abaturage kurwanya umwanzi w’ubukene.
Ubwitabire bw'abaturage kuri uyu munsi bwari bwinshi.
Ubwitabire bw’abaturage kuri uyu munsi bwari bwinshi.

Kigali Today

Kureba andi mafoto menshi KANDA kuri kano gafoto  KT Photo

Ibitekerezo   ( 4 )

Birakwiye umunyarwanda wese agomba kuzurikana uyu munsi.Tugomba kuwuha agaciro kawo natwe iwacu bywri bishyushye.

GASABA yanditse ku itariki ya: 5-07-2015  →  Musubize

Birakwiye umunyarwanda wese agomba kuzurikana uyu munsi.Tugomba kuwuha agaciro kawo natwe iwacu bywri bishyushye.

GASABA yanditse ku itariki ya: 5-07-2015  →  Musubize

UMUNSI MWIZA WO KWIBOHORA KURI TWESE .KANDI DUKOMEZE DUTERE INTAMBWE KUKO IBYO TUGERAHO UBU BIGENDA BIRUSHAHO KUBA BYIZA UKO IMINSI

IGENDA IHITA. TURANGAJWE IMBERE NA NYAKUBAHWA PRESIDENT WACU PAUL KAGAME NTACYO TUTAZAGERAHO .BWACYA YARACITSE BURUNDU. AMAZI,

UMURIRO BYAGEZE KURI TWESE ,AMASHURI YO SINAKUBWIRA .

NSABIMANA EVARISTE yanditse ku itariki ya: 4-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka