Uko byari bimeze nyuma y’ imvura idasanzwe yaguye mu Mujyi wa Kigali

Kanda kuri buri foto ubashe kuyibona ari umwimerere

Kureba andi mafoto menshi KANDA kuri kano gafoto  KT Photo

Ibitekerezo   ( 6 )

ngendumva hanjyaho itegeko

twahirwa onecme yanditse ku itariki ya: 4-12-2015  →  Musubize

biragaragara ko hari aho abaturage bakijugunya imyanda aho bishakiye nko muri za ruhurura. buri wese yari akwiye kurengera ibidukukije ajugunya imyanda ahabugenewe.

nshimyumuremyi yanditse ku itariki ya: 11-09-2013  →  Musubize

Ko bakwimura ibikorwa nanjye ndabyemera, ariko se bene byo base era ko mbona Bose baba basaba indishyi kanji barubatse bababuza? Nizeye ko nta abayobozi bazabashyigikira nk’uko byagiye bigenda kenshi!

Simbi yanditse ku itariki ya: 10-09-2013  →  Musubize

Yewe ka mbabwire, uyu mugezi nkuzi kuva kera nkiri umwana.
Kuva muri za mirongo inani (1980) ahari gare twahitaga mu RWIHENE ariko ndashaka kubabwira ko uyu mugezi wuzuraga nabwo ukangiza ibintu, ukavana imbaho mu gakinjiro ka kera tukazitora hariya kwa MIRIMO. Nubwo rero turi kubibona ubu tugatangara ariko na kera niko byari biri pe.
IGITEKEREZO:
Njyewe nkurikije uko nzi MPAZI, nasaba umujyi wa Kigali gusubira mu nkigo yo kubaka iriya ruhurura ya Mpazi kuko batarayubaka yari ifite uburebure bw’ubujyakuzimu bufite metero 5 ahandi 10. Muri icyo gihe yaruzuraga pe igatwara abantu n’ibintu, mu nyigo yakozwe bayigize ngufi kandi barayifuganya mu bugari ku buryo njyewe ngira impugenge nyinshi ko mu gihe hazagwa imvura nk’iyo mu bihe bya kera izatwara amazu yegereye iriya ruhurura ya Mpazi.
Mbona rero inyigo yayo yakagombye kwitonderwa cyane kuko bashobora kuba bataratekereje ku mpazi ahurira muri Mpazi:
1. hahurira amazi avuye haruguru ya sitade regional ya Nyamirambo (ku rya nyuma)amanukanye BAOBA, kwa gisimba agakomeza;
2. Amazi ava ku mazu yubatse mu murenge wa Nyakabanda, Kimisagara (kugera aho bita ku kidirishya) yose ajya muri mpazi;
3. Amazi ava i Nyamirambo munsi ya Tapi rouge, Rafiki, kwa Mutwe, Gitega yose, ava CHUK, Lyce notre dame de cito, Radio Rwanda, Ava haruguru yahahoze isoko mu mujyi ukamanuka kuri La galette,sulfo, ukogeraho ayo mu murenge wa Cyahafi yose ajya muri Mpazi;
4. Hari nava mu Muhima ku gice cyegera Cyahafi nayo amanuka ajya muri Mpazi.

NKABONA RERO BAKWITA KU BUNINI BWA RUHURURA YAKWAKIRA AYO MAZI YOSE AVA MURI IBYO BICE MVUZE HARUGURU.

Ikindi nuko iyo ruhurura ya Mpazi yatangiye kwangirika (isenyuka) mu gihe itamaze n’imyaka ibiri yubatswe, nkabona icyo nacyo bakirebaho kuko yajya isenyuka buri gihe ugasanga Umujyi wa Kigali uhora mu gusana MPAZI. NI IKIBAZO CYO KWIGWAHO NO KWITABWAHO PE.

KAHAJA yanditse ku itariki ya: 10-09-2013  →  Musubize

Ni ikibazo kabisa barebe uko bagikemura kuko itumba ryaje pe, babikore muburyo burambye

eric yanditse ku itariki ya: 10-09-2013  →  Musubize

birakwiyeko umujyi wakigali atekerezauko igishanga cya nyabugogocyazimurwa kuko ni mugishanga

paul yanditse ku itariki ya: 10-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka