Perezida Kagame yashimiye Ndayisenga watwaye Tour du Rwanda

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, yashimiye Ndayisenga Valens wegukanye isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda ku magare “Tour du Rwanda”.

Ndayisenga wahabwaga amahirwe na mbere y’agace ka nyuma k’iri siganwa kazengurutse umujyi wa Kigali ku cyumweru tariki ya 23/11/2014, yandikishije amateka yo kuba umunyarwanda wa mbere utwaye iri rushanwa kuva ryagirwa mpuzamahanga muri 2009 ndetse akaba anabaye umusore uritwaye akiri muto.

Ndayisenge wegukanye Tour du Rwanda yashimiwe na Perezida Kagame.
Ndayisenge wegukanye Tour du Rwanda yashimiwe na Perezida Kagame.

Perezida Kagame yashimiye uyu musore wahesheje ishema igihugu agahiga abandi mu isiganwa ryo kuzenguruka u Rwanda ku magare ndetse n’abitabiriye muri Rusange.

Uretse gutwara Tour du Rwanda, Ndayisenga yanahembewe kuba umusore w’umunyarwanda uri gutanga icyizere aho yahawe igare na ambassade y’u Bufaransa mu Rwanda, anahembwa nk’umusore ukiri muto witwaye neza kurusha abandi mu isiganwa kuko ku myaka 20 gusa yegukanye Tour du Rwanda.

Aya ni amagambo Perezida Kagame yanditse kuri twitter ashimira Ndayisenga wahize abandi ndetse n'abitabiriye muri Rusange.
Aya ni amagambo Perezida Kagame yanditse kuri twitter ashimira Ndayisenga wahize abandi ndetse n’abitabiriye muri Rusange.

Muri rusange, abanyarwanda bitwaye neza muri iri siganwa dore ko ikipe yarangije ku mwanya wa mbere ari Team Rwanda Kalisimbi mu gihe uwabaye uwa kabiri na we yaje kuba umunyarwanda Nsengimana Jean Bosco.

Ndayisenga nyuma yo kwegukana Tour du Rwanda yahise azamuka ku rutonde rw’abakinnyi ba Afurika ava ku mwanya wa 45 agera ku mwanya wa 10.

Byari ibyishimo ku bakinnyi b'u Rwanda.
Byari ibyishimo ku bakinnyi b’u Rwanda.

Jah D’eau Dukuze

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

ferestation mr valens!

peter yanditse ku itariki ya: 25-11-2014  →  Musubize

Mbega ibintu byiza,kugira Perezida ukunda urubyiruko,ndetse agakunda imikino n’imyidagaduro.ni koko uyu musore Valens yaradushimishije.

Rugira yanditse ku itariki ya: 24-11-2014  →  Musubize

icyo nicyo nkundira president wa Republika

ALIAS yanditse ku itariki ya: 24-11-2014  →  Musubize

ntawe utashimira uyu mwana wahesheje ishema u rwanda kuko yakoze ibyari byarananiye abandi

kalisa yanditse ku itariki ya: 24-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka