Umusore ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga yahawe Ubupadiri
Umusore ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga witwa Joseph Thermadam, yahawe Isakaramentu ry’Ubusaseridoti (Ubupadiri) ku itariki 02 Gicurasi 2024.
Amakuru Kigali Today ikesha zimwe mu mbuga nkoranyambaga n’ibinyamakuru bitandukanye byo mu Buhinde, ndetse na Kinyamateka, ikinyamakuru cya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, avuga ko Padiri Joseph Thermadam yahawe Ubupadiri mu muhango wabereye muri Leta ya Kerela mu gihugu cy’u Buhinde, muri Bazilika ya Vyakulamata muri Arikidiyosezi ya Thrissur, uyoborwa na Archbishop Mar Andrews.
Ni we mupadiri wa mbere mu gihugu cy’u Buhinde, uhawe iryo Sakaramentu ry’Ubusaseridoti afite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, aho asanze muri ubwo butumwa Abapadiri 25 bahuje ubwo bumuga, baturuka hirya no hino ku Isi.
Mu gitambo cya Misa yatuye nyuma yo guhabwa Ubupadiri, yakoresheje ururimi rw’amarenga. Iyo Misa yashimishije Abakirisitu benshi bari bayitabiriye barimo n’abagize umuryango we.
Mu nyigisho yatanze, yavuze ko kuba abaye Padiri, bigiye kuba imwe mu mfashanyigisho kuri bamwe bagifite imyumvire mibi iheza abantu bafite ubumuga.
Yasoje inyigisho ye agira ati “Iyi ni intangiriro, kuba Padiri ni bumwe mu butumwa ntanze bukuraho ikumirwa n’ihezwa ku bantu bafite ubumuga butandukanye, ku muntu uwo ari we wese byose birashoboka”.
Abantu benshi batanze ibitekerezo bitandukanye, bashimishijwe n’inkuru y’uyu mupadiri ugiye kuyobora intama afite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.
Bamwe mu batanze ibitekerezo, bagaragaje zimwe mu mbogamizi kuri we, bakibaza uburyo azabasha kumvikana n’Abakirisitu aragijwe.
Uwitwa Dushyikumugabo Vénuste ati “Ibyo Imana ikora biratangaje, ikoresha abanyantege nke n’insuzugurwa kugira ngo irindagize abanyabwenge n’abanyamaboko!”
Mathias Ngirinshuti, we yagize ati “Biratangaje kandi birashimishije. By’umwihariko dushimiye abamuteguye bakamufasha gushyika kuri iri Sakaramentu. Azafasha benshi bafite ubumuga nka we. Singizwa Nyagasani wowe witorera abo ushaka”.
Uwitwa Theophile, we ati “Ubwo azajya yigisha ate?”
Undi ati “Nkimara kumva aya makuru natangaye, ubwo azajya yigisha ate? Ni gute azajya atura igitambo cya Misa?”
Ibihugu bimwe na bimwe muri Afurika, na byo byatangiye kwinjiza abantu bafite ubumuga butandukanye mu Bihayimana, aho Kiliziya Gatolika yo mu gihugu cya Kenya iherutse guha Ubupadiri uwitwa Michael Mithami, aba umuntu wa mbere wahawe iryo Sakaramentu ry’Ubusaseridoti afite ubumuga bwo kutabona.
Ohereza igitekerezo
|
Nibyagaciro.Kuba umuntu afite ubumuga ntiyakabujijwe amahirwe nkayabandi batabufite.Ubumuga ni ukugira urugingo runaka rudakora neza cg kubura urugingo wongeyeho imbogamizi naho ukuyeho izo mbogamizi ahita yibona muri sosiyete neza!Azabibasha kuko hari abasemuzi bururimi rw’amarenga cg hagomba nogutereza gukora akuma karusobanura
Ariko abahamya ba Yehova intego yabo ni ugusenga andi madini ntibavuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo kandi bararyarya ni gute batemera ubuyobozi butorwa n’abaturage kandi bakabukeneraho service?
@ Bimenyimana,uravuga ngo "Abayehova abahamya ba Yehova intego yabo ni ugusenga andi madini ntibavuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo??"Kandi buri munsi mbabona balimo kubwiriza hose mu mihanda?Rwose urababeshyeye.Ikindi mbakundira,nuko batajya muli politike n’intambara zibera mu isi.Nubwo ntariwe kubera ko bisaba ko babanza kukwigisha bible,barangiza nawe ukitanga ukajya kubwiriza ku buntu,jye mbona aribo bakristu nyakuli.
Ariko abahamya ba Yehova intego yabo ni ugusenga andi madini ntibavuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo kandi bararyarya ni gute batemera ubuyobozi butorwa n’abaturage kandi bakabukeneraho service?
Mu bihugu byinshi,Kiliziya zaragurishijwe kubera kubura abayoboke.Zahindutse inzu z’ubucuruzi cyangwa utubali.Byerekana gutsindwa kw’amadini.Abayoboke basanze amadini ariyo ya mbere akora ibyo Imana itubuza.Urugero,yivanga cyane muli politike,arya amafaranga y’abayoboke,etc...Kugeza n’aho yishyuza n’abantu bapfuye basomera Misa.Pastors bose barahembwa.Mu gihe Yesu yasabye umukristu nyakuli wese "gukorera Imana ku buntu".Kereka wenda abayehova.Mbona aribo bagerageza kwigana Yesu n’intumwa ze.
Kiliziya igeze aharindimuka !! Igeze n’aho ikoresha abapadiri batumva?? Mu bihugu byinshi,ntabwo bakitabira ubupadiri.Ndetse hamwe basigaye bifashisha abagore mu mirimo ya Kiliziya,kubera kubura abagabo.
Nta mpamvu yo kugira impungenge y’uko azajya yigisha kuko inyigisho yatanze mu marenga yakoze benshi ku mutima. Kuba ari umupadiri utumva, atanavuga ubwabyo ni inyigisho. Nta kabuza Imana yaramutoye kandi izamushoboza, akore neza umurimo yamuhamagariye. Ntibyantagaza arushije benshi badafite ubumuga nkawe.