Nyanza: Impanuka yahitanye abantu batatu

Mu masaha ya saa saba z’ijoro tariki 26 Mata 2024 imodoka yo mu bwoko bwa HOWO yavaga mu Karere ka Huye yerekeza i Muhanga yageze mu Karere ka Nyanza ahitwa i Mugandamure mu Mudugudu wa Karukoranya, mu Kagari ka Kavumu, mu Murenge wa Busasamana ikora impanuka abantu batatu bahasiga ubuzima, undi umwe arakomereka.

Imodoka yagonze igiti, irenga umuhanda, igonga abari bugamye
Imodoka yagonze igiti, irenga umuhanda, igonga abari bugamye

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yatangarije Kigali Today ko iyi mpanuka yatewe n’uko umushoferi wari uyitwaye ataringanije umuvuduko.

Ati “Iyi modoka yari ifite umuvuduko mwinshi ku buryo abapolisi bamuhagaritse umushoferi bimunanira kuyihagarika arakomeza imbere agonga igiti imodoka iramanuka igonga abandi baturage bari bugamye, umushoferi wari uyitwaye ahita ahasiga ubuzima, ndetse n’abandi babiri yagonze barapfa naho kigingi w’imodoka we akomereka byoroheje”.

Imirambo yabo yajyanywe ku bitaro bya Nyanza ngo ikorerwe isuzuma ndetse n’uwakomeretse ajyanwa kuri ibyo bitaro kugira ngo yitabweho n’abaganga.

SP Kayigi asaba abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko y’umuhanda ndetse bakirinda gukora amakosa kuko ari yo ateza impanuka.

Ati “Impanuka zituruka ku makosa akorwa n’abashoferi batwara ibinyabiziga batubahiriza amategeko y’umuhanda, rwose turabasaba kujya bitwararika bakubahiriza amategeko kandi bakagenda neza baringanije umuvuduko, ndetse bakibuka ko umuhanda uba ugendwamo n’abantu batandukanye”.

Ikindi SP Kayigi yibukije abatwara imodoka zitwara imizigo ni ugupakira ibintu bitayirusha ubushobozi kuko na byo biri mu biteza impanuka.

Ikindi ni uko abatwara ibinyabiziga bagombye kuba bafite uburambe ndetse bakanirinda gutwara imodoka batamenyereye kuko na byo biri mu bituma bahura n’impanuka.

SP Kayigi avuga ko bazakomeza gukangurira abantu mu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro, mu rwego rwo kubahugura no kubibutsa kujya bubahiriza amategeko y’umuhanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko njyewe haricyo nubu ntarabasha kumva neza icyuburambe uburambe babwigira hehe? Bajye badusobanurira neza njyewe nzi neza ko umuntu abona uburambe ku kintu ahoramo buri gihe uburambe bwabaye uburambe oya nihajyeho imihanda yabadafite uburambe gahunda ya Gerayo amahoro nishyirwemo imbaraga bapime aba shoferi Alcohol nizo zibishe Barara mu tubari mugitondo bakajya mukazi ibimogi hafi yabo muve kuburambe nigute nzatwara ikamyo ukwezi kugashira nta kintu ngonze nakora impanu uyu munsi bikitwa ko nta burambe ni bazane Alcohol test mu mihanda kumanywa barebe umubare wabashoferi baba batanyweye ibiyobya bwenge ku manywa baziko umuntu adahuhamo kuki batazinywa nashimye aba police bahariya iburasirazuba no kumanywa baguhuhishamo babinkoze inshuro 3 mubice byose biherereyemo police nibapime umushoferi alcohol mwumva iburasirazuba hari impanuka z’amakamyo zikunda kuhabera mbonereho no kwihanganisha imiryango yababuze ababo.

Dusabe yanditse ku itariki ya: 27-04-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka