Abarangije kwiga bemerewe gupiganira akazi mu gihe bagitegereje impamyabumenyi
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), yandikiye inzego za Leta zose azisaba kwemerera abanyeshuri, bakirangiza amasomo bategereje ko impamyabumenyi zabo ziboneka, gukora amapiganwa yo gushaka akazi no gushyirwa mu myanya y’imirimo bakoresheje ‘To Whom It May Concern’, yatanzwe nyuma y’umuhango wo gusoza amasomo (graduation).
Ibi byemezo Minisitiri yabisabye ashingiye ku Itegeko n° 017/2020 ryo ku wa 07/10/2020 rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba Leta, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 8 yerekeranye n’uburyo bwo gushaka abakozi mu nzego za Leta.
Ati “Nshingiye ku ibaruwa ya MIFOTRA no 051/19.23 yo ku wa 10/01/2020, nyuma yo kubona ko abanyeshuri barangiza amasomo yabo nyamara umuhango wa graduation ugatinda gukorwa, bigatuma batagira uburenganzira bwo gusaba akazi no kwitabira amapiganwa mu Nzego za Leta, kandi bararangije neza amasomo yose, ndetse no kutabona ibyangombwa bitanzwe nyuma ya graduation bikaba batabifitemo uruhare, yemerewe gupiganirwa imyanya y’akazi”.
Umukandida ufite To Whom It May Concern yatanzwe na Kaminuza cyangwa Ishuri Rikuru ryigishiriza mu Rwanda, harimo n’Ishuri Rikuru cyangwa Kaminuza byo hanze y’Igihugu, ariko byigishiriza imbere mu Gihugu, igaragaza ko yarangije amasomo yose ariko ategereje graduation, yemerewe gusaba akazi no gukora ikizamini cy’akazi mu gihe yujuje ibindi bisabwa umukandida kugira ngo apiganire umwanya.
Icyakora, iyo atsinze ikizamini akaba atarabona impamyabumenyi, ashyirwa mu mwanya ari uko agaragaje To Whom It May Concern, yerekana ko habaye umuhango wo gusoza amasomo.
Umukandida uzatsindira umwanya ariko igihe cyo kumushyira mu mwanya akaba adafite nibura To Whom It May Concern yatanzwe nyuma ya graduation, ntabwo azashyirwa mu mwanya ahubwo azashyirwa ku rutonde rw’abakandida batsinze ikizamini ariko ntibashyirwe mu myanya kugira ngo ategereze kubona ibyangombwa bisabwa umuntu ashyirwe mu mwanya w’akazi mu nzego za Leta.
Umukozi wahawe akazi hashingiwe ku cyangombwa kigaragaza ko yarangije amasomo, agomba kugisimbuza impamyabumenyi mu gihe kitarenze umwaka.
Umukozi uzaba ataruzuza dosiye y’akazi adafite nibura To Whom It May Concern, yatanzwe nyuma ya graduation, azakurwa mu mwanya yakoragamo kubera kutuzuza ibisabwa kuri uwo mwanya. Icyakora, mbere y’uko Urwego rukura mu mwanya uwo mukozi kubera kutuzuza dosiye, rugomba kugisha inama MIFOTRA kugira ngo hasuzumwe uruhare rw’uwo mukozi mu kutabona impamyabumenyi ye.
Minisitiri w’Umurimo avuga ko aya mabwiriza atareba abakandida bari barapiganwe batujuje ibisabwa bagakurwa mu kazi, imyanya yabo ikongera gupiganirwa igashyirwamo abujuje ibisabwa.
Iki cyemezo cya Minisiteri y’umurimo cyakiriwe neza n’abatari bake, kuko kibahaye amahirwe yo kujya ku isoko ry’umurimo nk’uko Kwizera Eric abivuga.
Ati “Uretse ko akazi kabuze muri iki gihe, nishimiye ko byibura uwarangije kwiga ashobora no guhatana n’abandi akaba yabona amahirwe mu gihe agitereje impamyabumenyi ye”.
Ohereza igitekerezo
|