Nzabonimpa Emmanuel yongeye kuyobora Akarere ka Gicumbi

Nyuma y’amezi icyenda Nzabonimpa Emmanuel agizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Intara y’Amajyaruguru, iyi ntara yamaze guhabwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa mushya, Nzabonimpa ahita asubira kuyobora Gicumbi.

Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel

Uwo ni Pascal Ngendahimana wahawe izo nshingano ku wa Kane tariki 25 Mata 2024, binyuze mu itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe.

Uwo muyobozi asimbuye Nzabonimpa Emmanuel wahoze ayobora Akarere ka Gicumbi, agirwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Intara y’Amajyaruguru, ubwo yabimenyeshwaga mu itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, ryo ku wa 08 Kanama 2023.

Mu kumenya aho Nzabonimpa agiye nyuma yo gusimburwa muri izo nshingano yari yarashinzwe mu buryo bw’agateganyo, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yabwiye Kigali Today ko Nzabonimpa yahise asubira mu nshingano yahozemo zo kuyobora Akarere ka Gucumbi.

Mu butumwa bugufi yasubije Kigali Today muri aya magambo, ati “Ni byo Nzabonimpa Emmanuel yahise asubira mu nshingano ze zo kuyobora Akarere ka Gicumbi”.

Ubwo ku itariki 19 Kanama 2023 Kigali Today yabazaga Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, ku kibazo cy’uwahoze ari Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel wari umaze kugirwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru, ariko ntihagaragazwe uwamusimbuye, Minisitiri Musabyimana yari yavuze ko aje gutanga umuganda w’igihe gito, mu gihe habonetse undi akazasubira mu nshingano ze.

Yagize ati “Umuyobozi wa Gicumbi nta wamutwaye, rwose Meya wabo arahari n’ubundi ni umuyobozi arimo gufasha abaturage b’Intara, kandi igihe inshingano yahawe bizagaragara ko bitari ngombwa ko azikomeza cyangwa se habonetse undi uzijyamo, azongera asubire mu nshingano bamutoreye”.

Yarongeye agira ati “Abatuye Akarere ka Gicumbi nta kibazo rwose nibahumure, kandi n’abo bafite babafashe neza, nta n’aho Meya wabo agiye kuko mu bo ashinzwe harimo n’abaturage ba Gicumbi, ni yo mpamvu rero badakwiye kugira impungenge kuko n’ubundi n’uwamukenera yamubona, kuko ari ku rwego rw’Intara ashobora kubafasha muri iyi minsi, kandi n’ibyo yashinzwe nibirangira azongera asubizwe mu nshingano ze”.

Mu gihe cy’amezi umunani Nzabonimpa yari amaze ari mu nshingano ku Ntara y’Amajyaruguru, Akarere ka Gucumbi kayoborwaga by’agateganyo n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwera Parfaite.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka