#UCL: Ibyishimo kuri Borussia Dortmund yasezereye Paris Saint-Germain (Amafoto)

Mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 7 Gicurasi 2024, ikipe ya Borussia Dortmund yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League 2023-2024 nyuma yo gusezerera Paris Saint-Germain (PSG) iyitsindiye iwayo.

Wari umukino wo kwishyura wa 1/2 wakinwaga mu gihugu cy’u Bufaransa nyuma y’ubanza wakinwe tariki 1 Gicurasi 2024 aho Dortmund iwayo yahatsindiye PSG igitego 1-0. Ni umukino PSG yakozemo ibishoboka byose ngo ibe yakwishyura igitego yatsindiwe mu Budage ariko Borussia Dortmund iyibera ibamba.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0. Byari mu nyungu za Borussia Dortmund ariko noneho ku munota wa 49 ijya mu nyungu birushijeho ubwo yabonaga igitego cyatsinzwe ku mutwe na myugariro Mats Hummels, bituma Borussia Dortmund igira ibitego bibiri mu mikino ibiri.

Iminota 41 yari isigaye ndetse n’inyongera kuri PSG wari umusozi wo kurira kuko yasabwaga gutsinda ibitego bibiri kugira ngo nibura banganye babe bajya mu minota y’inyongera ariko nubwo mu mukino wose bagerageje amashoti 30 yarimo atanu agana mu izamu, umukino warangiye Borussia Dortmund yagerageje amashoti arindwi yarimo atatu agana mu izamu ari yo itahanye intsinzi y’igitego 1-0, igera ku mukino wa nyuma ku giteranyo cy’ibitego 2-0.

Borussia Dortmund ku mukino wa nyuma uzabera kuri Stade ya Wembley mu Bwongereza tariki 1 Kamena 2024 izakina n’ikipe ikomeza hagati ya Real Madrid yakira Bayern Munich kuri uyu wa Gatatu saa tatu z’ijoro mu gihe umukino ubanza wari warangiye amakipe yombi anganya 2-2.

Ni inshuro ya gatatu Borussia Dortmund igeze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League aho yaherukaga mu 2013 ubwo yatsindwaga na Bayern Munich ibitego 2-1 naho mu 1997 ikaba yaratwaye igikombe itsinze Juventus ibitego 3-1.

Ole Gunnar Solskjær wahoze atoza Manchester United ari mu bakurikiye uyu mukino
Ole Gunnar Solskjær wahoze atoza Manchester United ari mu bakurikiye uyu mukino
Jadon Sancho uri muri Dortmund nk'intizanyo afasha Mats Hummels kwishimira igitego
Jadon Sancho uri muri Dortmund nk’intizanyo afasha Mats Hummels kwishimira igitego
Mbappé wakinaga umukino ufatwa nk'uwa nyuma muri Champions League muri PSG, areba uburyo Mats Hummels atera umutwe wavuyemo igitego batsinzwe
Mbappé wakinaga umukino ufatwa nk’uwa nyuma muri Champions League muri PSG, areba uburyo Mats Hummels atera umutwe wavuyemo igitego batsinzwe
Ni inshuro ya gatatu Borussia Dortmund igeze ku mukino wa nyuma wa Champions League imaze gutwara inshuro imwe
Ni inshuro ya gatatu Borussia Dortmund igeze ku mukino wa nyuma wa Champions League imaze gutwara inshuro imwe
Mats Hummels yahembwe nk'umukinnyi mwiza w'umukino
Mats Hummels yahembwe nk’umukinnyi mwiza w’umukino
Marco Rues uzava muri Borussia Dortmund ubwo uyu mwaka uzaba urangiye, yishimira kugera ku mukino wa nyuma
Marco Rues uzava muri Borussia Dortmund ubwo uyu mwaka uzaba urangiye, yishimira kugera ku mukino wa nyuma

Inkuru bijyanye:

#UCL:Real Madrid igeze ku mukino wa nyuma isezereye Bayern Munich (Amafoto)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka