Thecatvevo250 nta gahunda afite yo kwerekana isura ye ku mugaragaro

Abakoresha imbuga nkoranyambaga nka Instagram, Facebook, cyane cyane Youtube, bazi uwitwa thecatvevo250_, utangaza amakuru anyuranye, ariko atungura benshi, aho akunze kuvuga ku buzima n’amakuru y’ibanga, cyane ku byamamare. Akunda kandi no gukora ubuvugizi ku bantu bababaye, asaba ko abantu babafasha ndetse abamukurikira bagakusanya amafaranga menshi.

Ikirango cy'injangwe uyu muntu akunze gukoresha mu mwanya w'isura ye avuga ko adateganya kugaragaza
Ikirango cy’injangwe uyu muntu akunze gukoresha mu mwanya w’isura ye avuga ko adateganya kugaragaza

N’ubwo benshi bamukurikira, ndetse bagakunda kumva ibyo avuga, ntawe uzi isura ye. Hari abagerageza guhishura isura ye nyayo, ariko we akavuga ko bibeshya, dore ko bamaze guhishura amasura ye anyuranye.

The Cat, yagiranye ikiganiro n’Umunyamakuru wa Kigali Today Ines Nyinawumuntu, agira ibyo amutangariza ku buzima bwe busanzwe, n’ubwo hari ibyo atashakaga kugira icyo avugaho.

Ines Nyinawumuntu (Ines): Ni iyihe mpamvu yaguteye gushyiraho imbuga nk’izi, zitangaza inkuru kuri ubu buryo?

thecatvevo250_ (The Cat): Nashakaga guhindura uburyo abantu babona amakuru, kandi nkabijyanisha n’igihe tugezemo. Ndavuga ku buryo bw’imbuga nkoranyambaga. Ikindi, nashakaga kujya ntangaza inkuru nyinshi kandi kenshi, inkuru utasanga ku bindi bitangazamakuru abantu bamenyereye nka Televiziyo, Radio, Ibitangazamakuru byandika, …

Ines: Watangiye gukora Youtube channel ryari? Haba hari amafaranga bikwinjiriza?
The Cat: Natangiye Youtube mu ntangiriro za 2017. Youtube sinayijeho kubera amafaranga. Nabikoze kubera ko mbikunda kandi nashakaga guha Abanyarwanda amakuru batabonaga ahandi. Benshi muri iki gihe baza kuri Youtube bakurikiye amafaranga, gusa jyewe ntakubeshye mbere y’ibindi byose mbikora kuko mbikunda.

Ines: Ese ibyo utangaza ugira abagufasha kubona inkuru, cyangwa ubikora wenyine?

Uyu musore iyo agiye kwigaragaza aba yahishe isura muri ubu buryo
Uyu musore iyo agiye kwigaragaza aba yahishe isura muri ubu buryo

The Cat: Yego cyane, amakuru menshi ndayishakira, ariko hari n’abampa amakuru, kuko bazi ko ibyo nkora byihariye kandi bigira akamaro ku bankurikira.

Ines: Umuntu aramutse aguhaye inkuru, ukayishyira hanze, nyuma ugasanga byari ibinyoma, ubyifatamo ute?

The Cat: Sinjya ntangaza ikintu ntizeye 100%. Umuntu ambwira ikintu nkabanza nkagicukumbura mbere yo kugishyira hanze. Hari ubwo abantu batinda kwemera ukuri, ariko mba nzi ko umunsi umwe ukuri kuzigaragaza. Hari n’abagaruka nyuma bakansaba imbabazi, bati rwose burya The Cat ibyo wavugaga byari ukuri.

Ines: Ni iyihe topic wakozeho ukumva uranezerewe kurusha iyindi?

The Cat: Ni nyinshi, gusa birashimisha gukora ikintu kikagira icyo kizana cyiza ku muntu umwe cyangwa benshi. Urugero, inkuru mperutse kuvuga kuri Fabrice n’undi witwa Lucky mbasabira ubufasha zankozeho cyane, kuko byagenze neza, mu gihe cy’amasaha make dukusanya inkunga ifatika ndetse tubona n’ibigo bikomeye byemera kubafasha.

Ines: Hari abavuga ko ibyo ukora byica itangazamakuru ry’umwuga. Ubibona ute?
The Cat: Abantu bavuga byinshi bitewe n’inyungu zabo baharanira. Burya abantu nibakwita ko utari umunyamwuga, ariko abaturage bo bakagushima, ubwo azamenye ko umuti wakoze.

Ikindi kandi, jyewe sindi umunyamakuru. Ndi blogger. Ntanga ibitekerezo kuri kuntu runaka. Ibyo mvuga ni ibitekerezo byanjye bwite bitewe n’uko mbona ibintu.

Igisekeje ni uko abavuga ko nta bunyamwuga nkoresha, basigaye bashaka kwigana ibyo nkora. Hari ababibona bakabimbwira, nkisekera hahahah!

Ines: Ariko, ni iki cyatuma ukurikira imbuga zawe akugirira icyizere, ko hari ubwo uvuga ikintu mu magambo gusa nta bimenyetso bigaragara?

The Cat: Njyewe ibyo mvuga bijyana na Facts. Ikindi jyewe mpa uburenganzira buri wese, bwo kwigendera mu gihe yumva ko ibyo mvuga ntacyo bimufasha, cyangwa atizeye ukuri kwabyo. Kuba abanyarwanda ibihumbi amagana binkurikira, ni uko hari ikintu kizima bambonyemo. Abanyarwanda bazi ubwenge, ntibagukurikira nta kintu kizima babona muri wowe.

Ines: Ese ntugira ubwoba ko wavuga umuntu, ugashyira hanze amabanga ye, ejo agahinduka umwanzi, ukazisanga ufite abanzi benshi.

The Cat: Umuntu yanyanga cyangwa akankunda, ntacyo byampinduraho. Kandi nubundi nta wukundwa na bose. Uburyo ntangaza amakuru nirinda amarangamutima.

Bamwe bavuze ko iyi ari yo sura ye ariko abitera utwatsi
Bamwe bavuze ko iyi ari yo sura ye ariko abitera utwatsi

Ines: Ese ubundi ubusanzwe, The Cat, akunda kurya iki?

The Cat: Nkunda kurya umuceri, ibirayi uko byaba bitetse kose, inyama cyane cyane inkoko.

Ines: Hari ubwo ushyira ikintu hanze abantu bakibaza icyo wanyoye. Ubundi unywa iki?

The Cat: Nkunda kunywa amazi. Nywa amazi menshi cyane.

Ines: Umuziki, ukunda iyihe njyana?

The Cat: Umuziki biterwa n’indirimbo uko nyikunze, birahinduka, ariko kenshi nisanga ndi kumva indirimbo za Hip Hop na Afrobeat.

Ines: Ese hari umuhanzi nyarwanda wumva agukurura kurusha abandi?

The Cat: Abahanzi nemera ni benshi, ariko muri iyi minsi, Clarisse Karasira ari gucanga irangi neza.

Ines: Ese wumva uziyereka abagukurikira ryari, bakareka gukekeranya ku isura yawe?

Abandi bavuze ko Thecavevo250_ ari uyu musore witwa Olivier Hitimana wiga mu Bwongereza ariko na byo abitera utwatsi
Abandi bavuze ko Thecavevo250_ ari uyu musore witwa Olivier Hitimana wiga mu Bwongereza ariko na byo abitera utwatsi

The Cat: Kugeza ubu abantu banzi neza ni bake cyane. Hari abashyira hanze amasura anyuranye, gusa ntawe ndabona washyize hanze The Cat wa nyawe. Kuba nterekana isura yanjye si uko hari ibyo mpisha, ahubwo ni uko ntifuza kumenyekana ngo mbe kimenyabose. Ubwo buzima simbukunda.

Ines: Bivuze ko utazigera wiyerekana?

The Cat: Sinzi ko bizabaho vuba. Gusa nta wamenya.

Ines: Ese ibyo ukora, wifuza ko bigira icyo bifasha cyangwa bihindura, ubigeraho?
The Cat: Mfite ingero z’ibyo nagiye mbona bingarukira, kandi nkagera ku cyo nashakaga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Amakuru ya the cate turayashimye ariko naramubuze ntamakuruye aheruka kungeraho rwose turi mw irungu natugirire vuba twaracitswe murakoze

Zainab djuma yanditse ku itariki ya: 19-05-2019  →  Musubize

thecat n’umusaza, ubwo mumuvuzeho namwe ahubwo ni mwamamare, ubu muba mucanze irangi

Kaguru Rajack yanditse ku itariki ya: 19-05-2019  →  Musubize

the cat numusaza ibyo avuga abarukuri1000%

Ngombwa yanditse ku itariki ya: 18-05-2019  →  Musubize

Itangazamakuru nkiri thecat akora ni umugisha, njye mufata nka Mediapart cg Assange wa wikilikis, nonese koko ubucuruzi bwabana buri gukorwa si abo ba shadyboo babirimo ? Turabizi ahubwo habura ubivuga, mwibaza sida igomba kuba yinjiye mugihugu kubera ibyo byose mumyaka itanu iri imbere ? Wibaza abana bagenda bamara kubasambanya bakabaca amajosi ?
Imyidagaduro ese koko hari umunyarwandandakazi ukwiye kubona akazi cg igihembo ariko yasambanye n’umunyamakuru? Aho ndakomoza kuri miss rwanda, u Rwanda rukeneye abandi benshi bameze nka thecat, gusa na leta isa nkiyadohotse igomba kwinjira murugamba rwo kurwanya izi ndaya ziyita abastar, gusa bizagerwaho ariko . Itangiro ni iri nyine.

Mirand yanditse ku itariki ya: 18-05-2019  →  Musubize

Ese uhera he wita umuntu indaya? Ese ubwo ujyanywe mu rukiko kubera gusebanya aho wabona ibimenyetso? Ntuzacire abantu urubanza kubera ko bakora ibidahwanye nibitekerezo byawe cg ibyifuzo byawe

Lucky yanditse ku itariki ya: 19-05-2019  →  Musubize

Oooohh the cat kbx komereza aho uri umuntu wumugabo kandi Allah akomeze ku kurinda nawe uduha amakuru agezweho tuba twifuza👏👏👏👏👏

Seifu yanditse ku itariki ya: 18-05-2019  →  Musubize

Ooohh the cat ndamwemera kbx ntampamvu yo kwigaragaza rata icyambere ntukuduha amakuru agezweho kandi yihuse mu byukuri Allah akomeze Ku kurinda mu bikorwa 👏👏👏👏👏

Seifu yanditse ku itariki ya: 18-05-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka