Nyabihu: Gitifu w’umurenge yakiriye umukecuru umutwaro w’inkwi bitangaza benshi

Ndandu Marcel, Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Rurembo mu Karere ka Nyabihu, yagaragaye yikoreye umutwaro w’inkwi yari yakiriye umucecuru bitangaza benshi mu bamubonye.

Gitifu Ngandu Marcel w'Umurenge wa Rurembo mu Karere ka Nyabihu yatunguye benshi ubwo yahuraga n'umukecuru wikoreye inkwi akazimutwaza
Gitifu Ngandu Marcel w’Umurenge wa Rurembo mu Karere ka Nyabihu yatunguye benshi ubwo yahuraga n’umukecuru wikoreye inkwi akazimutwaza

Uwo muyobozi ngo yahuye n’umukecuru wo mu kigero cy’imyaka 80 yikoreye umutwaro w’inkwi,agenda asukuma mu nzira intege zashize, aramwakira arazimutwaza amugeza iwe mu rugo.

Ndandu Marcel wari utashye n’amaguru ava gusura abaturage ku mugoroba wo kuri uyu wa 23 Gicurasi, avuga ko ibyo yakoze bidakwiye kugira uwo bitangaza, ahubwo bikwiye kubera isomo buri wese, ryo kuba hafi no gufasha abafite intege nke batitaye ku bindi.

Yagize ati” Mbere yo kuba umuyobozi tugomba kugira ubumuntu. Byose biterwa n’aho umuntu yavukiye, uburere yahawe ndetse n’abo umuntu yabanye nabo ku ishuri. by’umwihariko njye nabaye umukorerabushake wa Croix Rouge imyaka myinshi.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 37 )

ubundi aba ni bo bayobozi u rwanda rukeneye. hari uwo narinzi witwaga wigaze kuyobora umurenge wa Janja. we yabashotaga n’imigeri aho kumva ibibazo byabo. hari undi wigeze kuba meya, wamusabaga lift akava mu modoka akagukubita iz’akabwana. gusa ariko abo bose ntibagiye batinda ku buyobozi kuko Imana ihorera abayo.
uyu muyobozi yakoze igikorwa y’ubutwari cyane kabisa

Elie yanditse ku itariki ya: 24-05-2018  →  Musubize

Iki gikorwa njye ntabutwari nkibonamo na busa rwose ahubwo njye nacyita ubwibone nubugwari, abakomeza kumwogeza kuki batari kubanza kwibaza uburyo yageze mukinyamakuru? None se abantu bagize neza nko kwakira umuntu unaniwe cg bafashije Bose baramenyekana?

Nyirakuri yanditse ku itariki ya: 24-05-2018  →  Musubize

Uyu muyobozi ni intangarugero, yita ku bayobozi be ! biragaragara ko muri we afite ubwitange kandi yasomye ibyerekeye Rwanda National Elderly Policy!

Chris yanditse ku itariki ya: 24-05-2018  →  Musubize

Aba nibo bayobozi dukeneye! Gusa mwakosora kuko uyu murenge ni uwo muri Ngororero ntabwo ari muri Nyabihu

Ben yanditse ku itariki ya: 24-05-2018  →  Musubize

Ubwose umunyamakuru nawe baramuterefonnye ngo aze gufata amashusho mbere yuko ahura n’umukecuru ?? Hhhhhh

Eric yanditse ku itariki ya: 24-05-2018  →  Musubize

Imana iguhe umugisha ku gikorwa cyo kwicisha bugufi wakoze.
Ibi kandi bibere isomo abigira ibikomerezwa. Nta mpamvu n’imwe yo kwisanisha n’umwanya urimo, ahubwo kwibuka ko uri umuntu mbere y’ibindi nibyo bihesha umuntu icyubahiro!

Eric yanditse ku itariki ya: 24-05-2018  →  Musubize

Congrt kuri gitifu!gusa niba warabikoze bikuvuye kumutima nibyizaa cyaneeee kurijye nagiranti ukomereze aho. Aho niho hoooooo!

Eddy MUGABO yanditse ku itariki ya: 25-05-2018  →  Musubize

Haaaaaaaaaaaaa!Iyi ni politiki igezweho yo kwikoresha insolites ngo tuvugweho byiza,ariko anazimugereze mu rugo arebe aho aba arasanga atagira n’aho akinga umusaya.

the owner yanditse ku itariki ya: 24-05-2018  →  Musubize

Uyu muyobozi aratangaje kabisa gusa Imana ikomeze imuzamure kuko afite umutima ufasha kandi ukunda ndetse uciyebugufi?!!!!!!!

HS yanditse ku itariki ya: 24-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka