Inzuzi zakubera umuti w’inzoka zo mu nda

Urubuga bienmanger.com, ruvuga ko n’ubwo benshi batazi ko inzuzi z’ibihaza ziribwa, izi mbuto zo mu bihaza, ari ibiryo bimenyerewe mu bice bitandukanye by’isi ndetse bikunzwe mu bihugu nka Mexique ndetse binifashishwa kuva kera nk’umuti wo kwivura cyangwa nka kimwe mu bikora imiti y’inzoka.

Ibihaza ni ingirakamaro cyane ku buzima bw'umuntu
Ibihaza ni ingirakamaro cyane ku buzima bw’umuntu

Nubwo inzuzi z’ibihaza ari nto, ariko zigira akamaro kanini kandi gatangaje, kuko zifite intungamubiri zitandukanye kandi zikenewe mu mikorere myiza y’umubiri w’umuntu.

Inzuzi z’ibihaza ni isoko y’ubutare bwa “potassium”, “magnesium”, “manganese”, “zinc” na “selenium”, zikanigiramo vitamine E na “antioxydants” bifasha umubiri gukora neza. Hari kandi n’ibindi byiza byo kurya inzuzi z’ibihaza.

1.Inzuzi ni nziza ku buzima bw’imyanya y’ibanga y’abagabo (prostate).

Abagabo bagirwa inama yo kurya inzuzi z’ibihaza kuko zifitemo ibyitwa “phytostérols” bikumira ko habaho kubyimba kw’iyo myanya ibyo bita “hyperplasie” mu mvugo ya kiganga, ikindi ngo ni yo kubyimba byamaze kubaho,kurya izo nzuzi z’ibihaza bifasha mu kugabanya ububabare umuntu agira agiye kwihagarika (mu gihe iyo myanya yamaze kubyimba).

2. Inzuzi z’ibihaza zongera ubwiza bw’intanga ndetse zikongera uburumbuke (fertilité)

Ubushakashatsi bwagaragaje ko inzuzi z’ibihaza zifite akamaro gakomeye mu kongera uburumbuke, kuko iyo umuntu azirya bimurinda ibyitwa “peroxydation lipidique” kuko zifitemo “antioxydants” nyinshi nk’uko byavuzwe haruguru, ibyo rero bikaba binongera umubare bw’intangangabo. Ibyo bivuze ko inzuzi z’ibihaza zifasha mu kurwanya ubugumba ku bagabo (infertilité masculine), iyo bwatewe n’imiti umuntu yanyoye cyangwa ibyitwa “stress oxydatif”.

3. Inzuzi z’ibihaza zifasha abantu bagira ibibazo bijyanye no kwihagarika

Inzuzi z’ibihaza zigira akamaro mu gukemura ibibazo bifata ku rwungano rw’inkari, ku buryo zivura ibibazo bimwe na bimwe birimo n’ibyo kujya kwihagarika buri kanya.

4. Inzuzi z’ibihaza zafasha umuntu gusinzira neza

Ntibyoroshye kumwa ukuntu utwo tubuto duto tw’ibihaza twakemura ikibazo cyo kubura ibitotsi, ariko kuko twifitemo ibyitwa “tryptophane” ibyo rero bikaba bikora nk’indi miti ivura kubura ibitotsi.

5. Inzuzi z’ibihaza zikoreshwa no mu kuvura inzoka zo mu nda

Habaho amako y’inzoka atandukanye, izo nzoka zitandukana bitewe n’uko zibaho, igihe zimara n’uko zivurwa. Inzuzi z’ibihaza n’umwe mu miti ya gihanga yifashishwa mu kuvura izo nzoka zo mu nda.

6. Inzuzi z’ibihaza zifasha abagore bageze mu gihe cyo gucura (menopause)

Hari abagore bagera mu gihe cyo gucura, ni ukuvuga batakibyara (batakijya mu mihango), bagahura n’ibibazo byinshi birimo kugira icyocyere cyinshi, kubabara mu ngingo, no kurwara umutwe bya hato na hato.

Iyo abo bagore bariye inzuzi z’ibahaza buri munsi, babona impinduka nziza mu gihe cy’ibyumweru 12, ingano y’ibinure byiza mu mubiri iriyongera, ubushyuhe bukabije bukaganuka, umutima ugatera neza, ndetse no kubabara umutwe bikaganuka.

Ibahaza ni ingenzi ku buzima bw’umuntu

Nubwo hari abantu bakunda kurya ibihaza, birashoboka ko hari ababa babirya batazi icyo bimaze ku buzima bw’umuntu.

Si igahaza ubwacyo gifite akamaro cyonyine, ahubwo n’imbuto zacyo zifite akamaro gakomeye ku buzima bw’abantu.

Ku rubuga livres-de-recettes.fr, basobanura ko ibihaza byakomotse muri Amerika yo hagati n’iy’amajyepfo, bikaba bimaze imyaka irenga ibihumbi icumi biribwa, nubwo mu myaka ya kera babihingiraga kubikuramo imbuto kuko ari zo zaribwaga cyane ugereranije n’ibihaza ubwabyo. Ibihaza byageze mu Burayi bwa mbere bijyanywe n’umushakashatsi w’Umunyamerika Christophe Colomb. Nyuma biza no kugera mu Afurika.

Tugiye kubagezaho bimwe mu byiza byo kurya ibihaza ndetse n’imbuto zabyo. Nk’uko tubikesha urubuga lanutrition.fr, ibihaza bikungahaye cyane ku byitwa “caroténoïdes” bikaba ari byiza ku buzima bw’amaso, ku buzima bw’imyanya y’ibanga y’abagabo, bikanagabanya ibyago byo kurwara kanseri.

Ibihaza bifite “caroténoïdes” nyinshi kurusha na karoti, izo “caroténoïdes” ni zo zifasha mu kurwanya kanseri yaba iy’ibere, iy’urura runini n’ifata imyanya y’ibanga y’abagabo. Kurya amafunguro yiganjemo ibihaza byanarinda kanseri y’igifu n’iy’ibihaha.

Ibihaza birinda ibibazo by’amaso bigenda biza uko umuntu agenda asaza. Byifitemo ibyitwa “lutéine” na “zéaxanthine” byinshi, kandi ibyo byo ni ibintu amaso akenera kugira ngo ashobora gukora neza.

Ibihaza byongera isukari ikenewe mu mubiri, bigira kandi ubushobozi bwo kugabanya isukari yatera indwara mu mubiri. Niyo mpamvu abahanga mu by’imirire basaba abantu bagaragara ko bafite ibyago byo kurwara diyabete ndetse n’abamaze kuyirwara ko bajya barya ibihaza kenshi kuko bibafasha.

Ibihaza byongera ubudahangarwa bw’umubiri, kuko bigira ibyitwa “bêta-carotène”, ibyo bikaba bituma umubiri ukora neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Mutubwire uko bazitegura ngo ziribe izo nzuzi zibihaza

Olivier TWIZEYIMANA yanditse ku itariki ya: 24-02-2021  →  Musubize

Nonese izo nzuzi zibihaza wazirya gute? ari mbisi cg zitetse? murakoze

Olivier TWIZEYIMANA yanditse ku itariki ya: 24-02-2021  →  Musubize

Ndi umuhinzi w’ibihaza wabigize umwuga.
Uwaba akeneye byinshi(hotel na restaurant) twavugana nkajya mbimugezaho.
Tel:0785621654
Email: [email protected]
WhatsApp:0728621654

Denis SEZIBERA yanditse ku itariki ya: 15-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka