Dore uko warwanya umunuko mu kwaha bidasabye imibavu ya kizungu

Ubundi kubira icyuya ni ibintu karemano bituma umubiri usohora imyanda, ariko umunuko w’ibyo byuya hari ubwo ubangama cyane ukaba wanatuma umuntu adakunda kujya mu bandi, iyo azi ko agira ibyuya binuka. Nyamara hari uburyo bw’umwimerere bwo kurwanya uwo munuko, bidasabye gukoresha imibavu ya kizungu yabugenewe (deodorants).

Mu mpamvu zishobora gutuma umuntu agira umunuko mu kwaha cyangwa se icyuya kinuka, ngo harimo kudakaraba neza uko bikwiye, cyangwa se imikorere y’imisemburo itanga impumuro y’icyuya abantu babira.

N’ubwo hari abantu babira icyuya gituma bahorana umunuko cyane cyane mu maha, hari n’ababira icyuya ariko ugasanga kitabangamiye abandi. Gusa kuri abo bafite ikibazo cy’umunuko mu maha hari uburyo bw’umwimerere bwabafasha kugikemura.

Ku rubuga https://www.circulaire-en-ligne.ca/ bavuga ko hari ibintu bisanzwe, usanga bitanahenze cyane bifasha umuntu gukira umunuko mu kwaha bitagombye kumusaba kwitera za ‘deodorants’.

1. Indimu

Indimu ni urubuto rusanzwe rukundwa n’abantu benshi kubera ibyiza ruzana ku buzima bw’abantu, zifite ubushobozi bwo kurwanya bagiteri ‘antibactérien’, irwanya za bagiteri zitera impumuro mbi.

Birahagije gufata agasate k’indimu gato, ukakarambika mu kwaha mu gihe cy’iminota cumi n’itanu, nyuma ukakajugunya. Kubera ko indimu ikize kuri za ‘antioxydants’, ifasha mu kavanaho imyanda yirunda mu kwaha umunsi wose, igatuma umwuka wo mu kwaha uhumura neza. Indimu inafasha mu gukesha mu maha ku bantu ahirabura cyane. Gusiga indimu mu kwaha bikorwa nijoro umuntu agiye kuryama, kandi ngo si byiza gushyira indimu mu kwaha inshuro zirenga ebyiri (2) mu cyumweru.

2. Vinaigre de cidre

Umuntu ashobora gufata agacupa karinganiye, akavangiramo ‘ vinaigre de cidre’ nkeya, umutobe w’indimu ndetse n’amazi agacugusa, akabyisiga inshuro ebyiri mu cyumweru, kuko abyisize kenshi byatuma uruhu rwumagara. Ikindi ngo si byiza kujya ku zuba ryinshi mu gihe umuntu amaze kwisiga uwo muti.

3. Bicarbonate de soude

‘Bicarbonate de soude’ izwiho kugira ubushobozi bwo kurwanya za bagiteri, ibyo bikayiha ubushobozi bwo kurwanya umwuka mubi mu maha, ndetse no kuhacyesha. Uko bikoreshwa, ni ugufata bicarbonate de soude ukayivanga n’amazi, bigasa n’ibikoze igikoma gikomeye ukabisiga mu kwaha bikamaramo iminota 10 ukabikaraba. Ibyo nabyo ngo si byiza kubikoresha inshuro zirenga ebyiri mu cyumweru kuko byakwangiza uruhu mu gihe bikoreshejwe inshuro nyinshi mu cyumweru.

4. Amavuta akorwa mu giti cy’icyayi/huile essentielle d’arbre à thé

Ayo ni amavuta y’igiti cy’icyayi gikomoka muri Australie, akaba agira akamaro kenshi karimo no kurwanya impumuro mbi mu kwaha . Umuntu abashije kuyabona ni ukuyafungura, agasiga mu kwaha inshuro zitarenga ebyri mu cyumweru. Gusa ngo ntibyemewe kuyakoresha ku bana bafite munsi y’imyaka ine no ku bagore batwite.

5. Isabune y’umwimerere / le savon naturel

Isabune zikozwe mu bintu by’umwimerere zisukura umubiri ku buryo bwizewe kandi zitangiza bimwe mu biwugize. Usanga izo sabune ziba zifite ibintu bifasha uruhu kumererwa neza, zikaruvanaho imyanda yose. Muri izo sabune zikozwe mu bintu by’umwimerere harimo iz’igikakarubamba, izikozwe mu ndimu ndetse no mu macunga n’ibindi.

6. Kunywa amazi menshi

Amazi ni ingirakamaro cyane ku buzima bw’umuntu, kuko arinda umuntu kuba yagira ikibazo cy’umwuma, ndetse akanafasha umubiri gusohora umwanda, kuko iyo myanda ni yo ikurura za bagiteri ari na zo zishobora gutera impumuro mbi mu kwaha. Nibura umuntu ngo yagombye kunywa litiro imwe n’igice y’amazi (1,5L) ku munsi.

8. Kurya ibintu bimwe na bimwe birwanya impumuro mbi

Mu biribwa birwanya impumuro mbi harimo ibinyampeke, imbuto, imboga zikize kuri ‘zinc’ na ‘magnésium’ nka ‘épinards’, ‘lentilles’ ndetse n’imineke.

Hari kandi n’ibyo umuntu ukunda kugira impumuro mbi mu kwaha yagombye kwirinda kugira ngo bidatuma ikibazo cyiyongera.

Muri ibyo harimo, ibiryo birimo ibirungo byinshi, inyama zitukura, ikirungo cyitwa ‘curry’, amafi, tungurusumu ndetse n’ibitunguru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mfite ikibazo cyumunuko wumubiri kandi naga buri munsi mungire inama yicyo nzakora

Alias yanditse ku itariki ya: 4-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka