Abadasengera muri Zion Temple ishyano ribaguyeho - Gitwaza

Intumwa Gitwaza akaba Umuyobozi w’Itorero Zion Temple, akunze kuvugwaho ibintu byinshi bimwe biri byo n’ ibindi biba bigamije kumusebya, bitewe n’imibanire ye, n’abo bakorana uwo bita umurimo w’Imana.

Intumwa Gitwaza yabeshyewe, ibiyivugwaho si byo
Intumwa Gitwaza yabeshyewe, ibiyivugwaho si byo

Mu minsi ishize Intumwa Gitwaza yatangaje ko ari we muhanuzi wenyine ukomeye mu Rwanda no muri Afurika, ko abandi bazamusimbura bazaza atakiriho.

Ibi ntibyavuzweho rumwe na benshi barimo na bagenzi be bakora umurimo bita uw’Imana, aho bavugaga ko iriya atari imvugo ikwiye umukozi w’Imana.

Pasiteri Rutayisire Antoine mu nyigisho yatanze nyuma y’iryo jambo rya Gitwaza, yavuze ko Umukozi w’Imana Gitwaza ashora kuba ibyo yavuze yarabivuganye ibikomere ku mutima, ngo kuko ubusanzwe umukozi w’Imana agomba kubwira abo yigisha Yesu gusa ibindi akabireka.

Umwana murizi ntakurwa urutozi

Hari n’ibindi bivugwa ku ntumwa Gitwaza bigamije kumusebya, ariko bikagora benshi kubyakira nk’ibinyoma, bitewe n’uko basanzwe bumva ibimuvugwaho.

Urugero ni ibyigeze kumuvugwaho, bavuga ko akorana n’amashitani, bamuvugaho ubusambo no gupfa n’abo bakorana amafaranga ndetse no gutwara abagore b’abandi.

Kuri ibi byagaragariye buri wese ko ari ibinyoma, ndetse na Pasiteri Rutayisire Antoine yabikomojeho yemeza ko Intumwa Gitwaza ari Umwe mu bavugabutumwa azi b’inyangamugayo, buzura umwuka kandi batarangwa n’ubudode, ubusambo ndetse n’utundi duco tubi agereranya nk’imyanda.

Ikindi cyagaragaje ko hari abavuga kuri Gitwaza bagamije kumusebya, ni aka videwo kazindutse kacicikana ku mbuga nkoranyambaga kuri iki cyumweru, kagaragaza Gitwaza avuga ko Abakirisitu basengera muri Zion Temple ari bo bonyije bazajya mu ijuru abandi ishyano rigiye kubabona.

Abenshi bakabonaga gacicikana bibazaga byinshi ku ntumwa Gitwaza, bavuga ko yarengereye kuko na Bibiliya ubwayo ivuga ko Yezu(su) ari we nzira y’ukuri n’ubugingo, ntawawagera ku mana atamunyuzeho.

Bari abahise bemera ko ubutumwa bukubiye muri iyo video ari impamo bashingiye n’ubundi ku byo Apotre Gitwaza asanzwe atangaza, bisa nk’aho bishyira ikimenyetso cya bihwanye hagati ya Yezu na Zion Temple.

Gusa ibi byagaragaye ko ari abifuzaga gusebya Intumwa Gitwaza kuko aka ka videwo bakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga, bagakase mu cyigisho kinini yatangaga kivuga ku bantu bigize intagondwa bahora batera abandi bwoba.

Aka bakase muri ubu butumwa kakaba kari urugero rw’ukuntu bamwe batera ubwoba bagenzi babo.

Uru rugero yarutanze agira ati "Hari abantu basigaye batera ubwoba abandi! mwibaze nk’uwaza akababwira ngo ’ Abakiristu ba Zion nibo bazajya mu ijuru gusa. Abandi basengera ahandi ishyano rigiye kubabona" uwo mwamwumva mute ? Ntiyaba abeshye? Hari abantu nk’abo basigaye bavuga ko Imana iba ahantu hamwe".

Ababanje gukeka ko ibyacikanaga ku mbuga nkoranyambaga ari ukuri si byo, ukuri nyako ni uko Intumwa Gitwaza ifite abahagurukiye kuyisebya ku nyungu zabo, ibimuvugwaho byose bikaba bikwiye kwitonderwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

UMUNTU UKATA VIDEO AGAMIJE GUSEBYA UNDI MU ITANGAZA MAKURU NDABABWIZ’UKURI INGARUKA AZAZIBONA

OL yanditse ku itariki ya: 31-10-2018  →  Musubize

Muvanimikinahobana nubwoburiwese azabazwa ibye,abiyemeranibenci ufitumwanya azajye gusengera iremera munsiyagare kumuhanda ujyasonatibe mugikaricya etajeyumweru imanisteho kirishe yabakinnyi yirebere kd yiyumvire itangazamakururirarengana ritangaza ibyavuzwenamwe kd gaburyango akarenzumunwakarushya ihamagara.

Julian yanditse ku itariki ya: 30-10-2018  →  Musubize

Itangazamakuru mwamaze kwitesha amanota kera, uwo mushatse kuzamura muramuzamura, nuwo mushatse kumanura murabikora, gusa Uwo Imana yazamuye ntimwamumanura keretse yo yonyine yahamushyize.

Jesse yanditse ku itariki ya: 29-10-2018  →  Musubize

None se mwebwe, uriya mutwe w’inkuru mwawushyiriyeho kujijisha abantu kandi muzi ukuri? Nabyo si bizima.

Mungwakuzwe yanditse ku itariki ya: 29-10-2018  →  Musubize

Bamwe muri abo bamurwanya kdi babonye ishyano bidatinze ni uyu ngo Rutindukanamurege. Iteka niwe werekana bwambere utuvideo bakase bagamije gusebya umukozi w’Imana. Ubanza ariwe udukata. Bibiliya iravuga ngo nta ntwaro nimwe yahagurucyiye kukurwanya izagumaho. It’s a matter of time. Nzaba ndora

Jeff yanditse ku itariki ya: 29-10-2018  →  Musubize

Ntabwo ari GITWAZA wenyine uvuga ko Idini ye yonyine ariyo ifite ukuri.Amadini yose ariyemera.Nyamara iyo ugenzuye,usanga akurikiza inyigisho za Yesu ntayo.Urugero,Yesu yasize adusabye "gukorera imana ku buntu",nkuko we n’Abigishwa be babigenzaga (Matayo 10:8).Ntabwo ari Gitwaza wenyine urya amafaranga y’abantu,binyuze ku Cyacumi.Nyamara Icyacumi cyari kigenewe gusa Abalewi kubera impamvu dusoma muli Kubara 18:24.Na ba Pawulo bakoreraga imana badasaba amafaranga (Ibyakozwe 20:33).Ikindi kandi,Yesu yadusabye "kutivanga mu byisi" (Yohana 17:16).Yaba Gitwaza n’abandi banyamadini,usanga bivanga muli politike.Urugero,mu gihe twari mu matora ya president muli 2003,Gitwaza yabwiye abayoboke be ko bajya gutora,ngo kuko Maliya na Yozefu nabo bagiye I Bethlehem "gutora".Nyamara bari bagiye "kwibaruza" (census) nkuko Luka 2:5 havuga.

Karekezi yanditse ku itariki ya: 29-10-2018  →  Musubize

Murakoze kudusobanurira uko nukuri apostle numukozi wimana mwiza ntiyavuga ariya magambo rwose

James yanditse ku itariki ya: 28-10-2018  →  Musubize

Ariko se rwose uyu mukozi w’Imana mwamuhaye amahoro. Niba ibyo avuga utabyemera ntuzayoboke Zion Temple. Jye simbona aho ikibazo kiri.

Ufite ibyo wemera nawe afite ibyo yemera. Ni nayo mpamvu twese tutari mumatorero amwe.

Ahubwo Imyitwarire ya Gitwaza ubanza irushaho kubereka ububi n’ibyaha byanyu.

Ndi nkamwe nava mu ntambara z’amafuti maze nkihana.

Uwizera yanditse ku itariki ya: 28-10-2018  →  Musubize

Plz mujye mwandika mwabanje gukurikirana neza. Kariya ni agace kari mu nyigisho yatangaga ntabwo ariko yavuze. Yatangaga urugero rw’umuntu ushobora kwibeshya akavuga ko abasengera muri Zion aribo bazajya mu ijuru bonyine. None NGO Niko yavuze? Plz check before having your story out...

Deo yanditse ku itariki ya: 28-10-2018  →  Musubize

Noneho Gitwaza yiyise Yesu. Yesu yaravuze ati nijye nzira. Uyu nawe ati itorero ryanjye cg jye nitwe nzira. Uyu mugabo ashobora kuba arwaye ntitubimenye, ariko abamukurikira nabo bakemera ibi bintu avuga bashobora kuba bafite akabazo.

Maniriho yanditse ku itariki ya: 28-10-2018  →  Musubize

Nyabuneka mukosore sibyo, mfite message yose. Ahubwo yihanangirizaga abafite imitekerereze nkiyo. Nohereje kuri mail yanyu audio nyakuri. Ntimugapfe gufata ibyo muhuye nabyo. Its not professional. Bless u

Jdd Mutunzi yanditse ku itariki ya: 28-10-2018  →  Musubize

Ndagaya byimitse itangazamakuru riri kwasasa ibinyoma bisebya abakozi b’Imana batabanje gushishoza banasesengure inkuru yose kdi bitwa ngo nabanyamakuru bumwuga ubumwuga bwanyu bwabuze rwose mureke gutsindwa nuburiganya bwa satani
Nimukenera audio yikigisho yigishaga cyose mumbwire nkibahe

Ruterana yanditse ku itariki ya: 28-10-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka