Vietnam: Polisi yafashe udukingirizo ibihumbi 324 twarasubijwe ku isoko nyuma yo gukoreshwa

Muri Vietnam hakomeje kuvugwa inkuru y’udukingirizo ibihumbi 324 Polisi iherutse gufatira ku isoko twarakoreshejwe ariko abaducuruza bakatwoza, bakadufunga neza, bakadusubiza ku isoko tukagurishwa.

Udukingirizo twakoreshejwe babanzaga bakatwoza
Udukingirizo twakoreshejwe babanzaga bakatwoza

Benshi ku mbuga nkoranyambaga batanze ibitekerezo bagira umuntu wese wajyaga muri Vietnam ubishoboye ko yajya yitwaza agakingirizo nyuma y’aya makuru yasohotse .

Polisi muri icyo gihugu yavuze ko yafashe abakozi benshi ngo bakoraga akazi ko kutwoza nyuma bakadusiga amavuta yo mu dukingirizo mbere y’uko bongera bakadufunga neza ubundi bakadusubiza ku isoko tukagurishwa.

Ibi bikorwa byakorerwaga mu ruganda ruherereye mu ntara ya Binh Duong mu Majyepfo ya Vietnam.
Photo:

Polisi ivuga ko yasanze hari utwo bamaze gupakira tugiye gukwirakwizwa, yongeraho ko hari n’utundi batazi umubare twinshi cyane twoherejwe mu baturage batabizi hirya no hino ku isi.

Imifuka yuzuye udukingirizo twakoreshejwe
Imifuka yuzuye udukingirizo twakoreshejwe

Umugore witwa Pham Thi Thanh Ngoc w’imyaka 33, nyiri urwo ruganda yatawe muri yombi avuga ko yakiraga udukingirizo twakoreshejwe, bakadutunganya tugasubizwa ku isoko. Ngo yaduhabwaga rimwe mu kwezi n’umuntu watumuzaniraga utahise atangazwa amazina.

Udukingirizo ngo twasubizwaga ku isoko tukongera kugurishwa nk’aho ari dushyashya, hakaba hari impungenge ko benshi bashobora kuba barahanduriye indwara zinyuranye, abandi tukabacikiraho ariko ntibamenye impamvu cyane ko ngo tuba dufunze mu gashashi kabugenewe ku buryo ntawabashaga kudutandukanya n’utundi dushya.

Udukingirizo twakoreshejwe baratwoza bakongera bakatuzinga
Udukingirizo twakoreshejwe baratwoza bakongera bakatuzinga

Polisi ivuga ko udukingirizo twafatiriwe nk’ibimenyetso ariko ngo tuzangizwa kuko dufatwa nk’imiti yarangije igihe ikoreshwa kandi ngo itera ingaruka n’ibyago bikomeye ku buzima bw’abantu.

Nk’uko urubuga rw’amakuru VN Explorer rubitangaza, ngo ntibizwi umubare w’udukingirizo twakoreshejwe tumaze kugurishwa ariko umutwaro wose hamwe twari dufunzemo mu mifuka polisi yafashe; ngo wari ufite ibiro 360, kandi ngo twacuruzwaga mu mahoteli n’amaguriro anyuranye muri Vietnam no hanze y’igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka