Sobanukirwa byinshi ku kogosha imyanya y’ibanga

Kogosha imyanya y’ibanga ni ngombwa, ni isuku yaba ku bagabo no ku bagore, cyane ko ari ahantu hashyuha hakaba hanabira ibyuya, bityo bikaba byateza impumuro mbi, bikarushaho kuba bibi ku bagore mu gihe cy’imihango.

Ese kogosha ukamaraho ntacyo bitwaye?

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye na muganga w’ababyeyi, Dr. Butoyi Alphonse, avuga ko kogosha ukamaraho nabyo atari byiza.

Agira ati “Kumaraho nabyo si byiza cyane, kuko buriya bwoya bufite n’akamaro ku rundi ruhande n’ubwo bikiri urujijo no mu bashakashatsi. Icya mbere, ubwoya bwo ku gitsina bivugwa ko butuma umubiri w’umuntu usohora imisemburo yitwa pheromone itera umuntu kwifuza gukora imibonano mpuzabitsina”.

Arongera ati “Ikindi burinda kurwara infections zandurira mu mibonano mpuzabitsina, iyo rero habayeho kogosha ukamaraho biroroha kwandura izo ndwara zirimo (mburugu, imitezi n’izindi) kuko uruhu ruba rworoshye. Icya gatatu, iyo habayeho kumaraho burundu, hari igihe ahogoshwe usanga ubwoya bumerera imbere (poils incarnés), bigatera ibiheri bizwi nk’imiburu rimwe na rimwe ishobora no gutera ibibyimba”.

Ese n’ikihe gice cy’igitsina cyogoshwa ku bagabo?

Iki kibazo Dr. Butoyi agisubiza atya “Ahari ubwoya hose ku gitsina harogoshwa, gusa nyine umuntu akabikora yitonze, yirinda kuhakomeretsa cyangwa kuhasesereza”.

Ese ibikoresho byizewe ni ibihe?

Dr. Butoyi avuga ko imashini yogosha (tondeuse) ari yo nziza kuko ifasha kogosha idasesereza, itagera ku muzi w’ubwo bwoya. Avuga ko udukoresho tuzwi nka razwari (rasoirs) cyangwa jileti (gilette) atari twiza cyane kuko akenshi tuhakomeretsa mu buryo bugaragara n’ubutagaragara.

Ku bijyanye n’amavuta cyangwa se ‘crèmes’ zagenewe gukuraho ubwoya, si nziza ku bagore kuko iba ishobora kwinjira mu myanya y’ibanga ikaba yahonona. Dr. Butoyi atanga inama ku bagore ko bahitamo ubundi buryo butari iyo miti.

Ese ni ubuhe buryo bwizewe bwo kurwanya imiburu?

Hari abavuga ko bakoresha amazi arimo umunyu, indimu, n’ibindi bitagenewe gusukura aho hantu kandi nyamara ari ahantu hari uruhu rudasanzwe.

Dr. Butoyi avuga ko atari byiza, icyakora ngo umuntu yahanaguzaho umuti wica udukoko wa Alcool, ariko yibutsa ko uburyo bwiza kandi bwizewe bwo kwirinda imiburu ku myanya y’ibanga, ari ukwirinda kokosha usesereza (guharangura).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka