Nta murambo ukurwamo ibice by’umubiri iyo ugiye gusuzumwa - Impuguke

Ubuyobozi bukuru bwa Laboratwari y’igihugu y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga (RFL) bikoreshwa mu butabera ndetse n’ahandi, buratangaza ko nta bice by’umubiri bikurwa mu murambo iyo ugiye gusuzumwa, kuko ibyo bice nabyo biba byapfuye, ngo ntabwo byashyirwa mu muntu muzima nk’uko hari ababitekereza.

Impugucye zemeza ko nta bice by'umubiri bivanwa mu murambo iyo upimwa
Impugucye zemeza ko nta bice by’umubiri bivanwa mu murambo iyo upimwa

Akenshi iyo umuntu yapfuye ariko hashidikanywa ku cyateye urupfu rwe, umurambo we urajyanwa ugakorerwa ikizami (Autopsy), kugira ngo hamenyekane impamvu y’urupfu rwe, akenshi ibisubizo byifashishwa mu butabera n’ahandi biba nko mu nzego z’umutekano, cyangwa mu muryango bafitanye isano kugira ngo bikureho urujijo.

Abenshi mu bantu ntibabivugaho rumwe, kuko hari abavuga ko bikorwa hagamijwe kugira ngo umurambo ukurwemo ibice by’umubiri, bizashyirwe mu muntu muzima ariko urwaye bimwe muri ibyo bice biba byakuwe mu murambo.

Bamwe mu baganiriye na Kigali Today bavuga ko ari kenshi umuntu apfa impamvu y’urupfu rwe igaragarira buri wese, ariko inzego zibishinzwe zikarenga zikajyana umurambo we gukorerwa Autopsy, ari na ho bahera bemeza ko nta kindi uba ugiye gukorerwa uretse gukurwamo ibice bikenewe.

Delphine Mukeshimana avuga ko iyo umuntu apfuye yishwe n’uruzi, bajyana umurambo we kwa muganga bakamupima kandi babonye icyamwishe.

Ati “Numva ngo iyo umuntu yishwe n’uruzi baramujyana kwa muganga bakamupima, basanga ari muzima bakamukuramo inyama zo munda zikenewe bakazazikoresha ku bantu bazima”.

Bizimungu nawe ati “Impamvu abanatu babitekereza gutyo, ni uko umuntu apfa bazi neza icyamwishe, wenda yaguye mu musarani yapfuye, bagatwara wa muntu bakavuga ngo bagiye kumukorera autopsy, iba ari iy’iki kandi buri wese abizi, na Leta ariyo yamwikuriye mu musarani, aho ni ho tudasobanukiwe”.

Ubuyobozi bwa RFL buvuga ko impamvu zituma umurambo ushobora gupimwa mbere y’uko ushyingurwa ari nyinshi, kuko ashobora kugira impanuka ariko akaba yayitewe n’ibindi bishobora kuba birimo uburozi, inzoga cyangwa se n’ibindi, gusa ngo nta murambo ukurwamo ibice by’umubiri.

Umuyobozi Mukuru wa RFL, Lt Col. Dr. Charles Karangwa, avuga ko urupfu rusanzwe n’urudasanzwe byose bimenyekana ari uko hamaze gukorwa isuzumwa, kandi ko nta rundi rwego rubifitiye uburenganzira uretse RFL, kuko ariyo ibitangira icyemezo gishobora no kwifashishwa ahandi, kubera ko hari serivisi udashobora guhabwa utagifite.

Ati “Habaho gusuzuma imibiri y’abitabye Imana, hari n’ibiwukorerwa ku mubiri gusa, ubonye ibisabwa byose byerekana ko urupfu rwabaye, bihagije ku isuzuma ry’umubiri, birahagije ubundi. Ariko hari igihe biba ngombwa ko umuntu ashobora kuba yafungura umurambo, kuko umuntu wapfuye atandukanye n’umuzima, amaraso ntushobora kuyafata mu mubiri cyangwa inkari, ni ugufungura ukazifata mu gasabo k’inkari, amaraso ukayafata inyuma y’igufa”.

Dr Karangwa, Umuyobozi Mukuru wa RFL
Dr Karangwa, Umuyobozi Mukuru wa RFL

Akomeza agira ati “Nagira ngo rero ngaruke kuri izo ngingo, iyo umuntu yapfuye ingingo ziba zapfuye, ntabwo ziba zigikora, ntushobora gukuramo umutima w’umuntu wapfuye ngo uwushyire mu wundi. Ubwonko bw’umuntu wapfuye ntabwo ushobora kubusimbuza umuzima, urugingo rw’umuntu wapfuye nta kintu warukoresha ruba rwapfuye narwo, ikintu kidapfa ku muntu ni akaremangingo (ADN), n’ubwo wamuhamba nyuma y’imyaka 100 uzagenda ufate ADN”.

RFL yatangiye gukora mu mwaka wa 2018, kuri ubu bafite Laboratwari 12, zifatirwamo ibizami bitandukanye birimo ibya ADN, gusuzuma ibikomere byatewe n’ihohoterwa, gusuzuma ibikumwe n’inyandiko zigibwaho impaka, gusuzuma ibiyobyabwenge bitari mu maraso, gupima uburozi na alukoro biri mu maraso, gupima amajwi n’amashusho, gupima imbunda n’amasasu bakabihuza n’ahakorewe icyaha no gupima hakameywa mikorobe (Microbe) zateje ibyago.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka