Menya inkomoko y’uwa Gatatu w’ivu

Umunsi w’uwa Gatatu w’ivu washyizweho na Papa Grégoire wa mbere (Pape Grégoire I) mu mwaka wa 591. Ni umunsi abakritsu ba Kiliziya Gatolika batangiriraho igisibo cy’iminsi mirongo ine bazirikana ibabara rya Yezu Kristu gisozwa ku munsi wa Pasika hizihizwa izuka rya Yezu.

Umuhango wo kwisiga cyangwa kwicara ku ivu wahozeho. Mu isezerano rya kera, ivu ryari ikimenyetso cyo kwihana cyangwa cy’agahinda. Mu gihe cyo hambere umuhango wo gusigwa ivu ntabwo wahise uhuzwa n’itangira ry’igisibo. Wahujwe n’itangira ry’igisibo ahagana mu mwaka wa 300. Muri Kiliziya zinyuranye wabaga umunsi wo gufungira amasakaramentu abakristu banyuranye, no guca abakoze ibyaha byafatwaga nk’ibikomeye.

Mu Kinyejana cya 7, ku wa Gatatu w’ivu, Abakristu bahabwaga Penetensiya, hanyuma bagashyirwa ku mugaragaro na Musenyeri mu bihannye, bakitegura kwakira imbabazi ku wa Kane Mutagatifu.

Nyuma yo kubarambikaho ibiganza n’ivu boherezwaga mu miryango yabo. Abihanaga babaga mu nkengero z’imiryango yabo mu minsi mirongo ine bakisiga ivu, bakitwikira imifuka, bakiyiriza, bakanabuzwa ibintu bitandukanye nko koga cyngwa kogosha umusatsi, hari Diyosezi zimwe zivuga ko hari Penetensiya zamaraga imyaka myinshi cyangwa ubuzima bwose.

Mu ntangiriro z’ ikinyejana cya 11 ni ho ibikorwa byakorwaga kuri uyu munsi usanga bidatandukanye cyane n’ibyo muri iki gihe. Kuri ubu uwa Gatatu w’ivu urangwa n’isigwa ry’ivu rishushanyije mu musaraba ku gahanga ku bakristu bikorwa mu gitambo cya Missa, iryo vu rikaba riva mu mashami y’imikindo y’umunsi wa Mashami y’umwaka ushize.

Usiga ivu abwira Umukristu ati: "Hinduka kandi wemere inkuru Nziza" (Mariko 1, 15) cyangwa "Wavuye mu gitaka uzasubira mu kindi ”(Intangiriro 3:19). Uyu mwaka muri Kiziliya Gatolika nyinshi ntabwo habaye umuhango wo gusiga ivu kubera ingamba zo kwirinda COVID-19, Abakristu bakaba bazirikanye uyu munsi bari mu ngo zabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Imihango y’amadini,sibyo biyagira abakristu nyakuli.Aho guhera mu mihango yo kwizihiza iminsi,nahindure abayoboke bayo,babe abakristu nyabo.Nibabikora,ibibi Imana itubuza bizavaho:Ubusambanyi,ubujura,ruswa,intambara,etc...Ikindi amadini akwiye kureka,ni ukwivanga muli politike.Amadini aramutse akoze ibyo bible ivuga,isi yaba nziza.Abakuru b’amadini usanga bashyira imbere gushaka amafaranga n’ibyubahiro bitwaje bible na korowani.

biseruka yanditse ku itariki ya: 18-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka