Menya impamvu zitera gututubikana cyane nijoro

Kubira ibyuya byinshi nijoro, cyangwa gututubikana birenze urugero mu gihe umuntu asinziriye, ngo bishobora guterwa n’impamvu zitandukanye harimo zimwe ziba ari iz’igihe gito kandi zitanakomeye, mu gihe izindi zo zisaba kujya kwa muganga.

Ku rubuga www.passeportsante, bavuga ko umuntu amenya ko agira ikibazo cyo gututubikana cyangwa kubira ibyuya byinshi bikabije nijoro, iyo biba ku buryo buhoraho, kandi bikaba mu gihe kirekire, ikindi kandi ngo bikunze kujyana no kubura ibitotsi.

Muri rusange, kubira ibyuya byinshi nijoro umuntu aryamye, bikunze kuza ari ingaruka z’imikorere y’imitsi ijyana ku bwonko, ariko hari n’izindi mpamvu zishobora gutera uko gututubikana no kubira ibyuya nijora umuntu aryamye.

Ikibazo cyo kubira ibyuya nijoro umuntu aryamye, kiboneka ku bagabo no ku bagore, kandi ngo cyibasira abagera kuri 35% by’abafite imyaka hagati ya 20-65 y’amavuko.

Mu zindi mpamvu zishobora gutera kubira ibyuya nijoro umuntu aryamye, ngo harimo ibyitwa ‘apnée du sommeil’, byigaragariza mu kunanirwa guhumeka by’igihe gito, bidaturutse ku bushake mu gihe umuntu asinziriye.

Hari kandi ikibazo cy’amaguru adatuza mu gihe umuntu asinziriye (syndrome des jambes sans repos), bigaragazwa no gukomeza kunyeganyeza amaguru no mu gihe umuntu ari mu bitotsi.

Hari kandi ikibazo cy’ikirungurira, cyangwa se ‘infection’ y’igihe gito cyangwa se idakira vuba, nk’igituntu, n’ibindi.

Mu bindi bishobora gutera icyo kibazo, harimo kwivumbagatanya kw’imisemburo y’abagore, bitewe n’ibintu bitandukanye nko gutwita, kugera mu gihe atakijya mu mihango (ménopause), n’ibindi.

Hari kandi kuba umuntu akunze kugira umujagararo ‘stress’, ibyo bikaba bishobora kugaragzwa no gukanguka nijoro ku buryo butunguranye, biherekejwe no kubira icyuya bikabije.

Hari kandi kugira ubwoba buturuka ku byo umuntu yanyuzemo, cyangwa se hari imiti, arimo kunywa, kuko hari imiti igira ingaruka zo gutuma umuntu abira ibyuya nijoro. Kubira ibyuya nijoro bishobora kandi no kuba ikimenyetso cya kanseri zimwe na zimwe.

Ku bana batoya, ngo kubira ibyuya nijoro baryamye, bishobora guterwa n’uko hari ikirere gishyushye cyangwa se gihehereye cyane, mu gihe umubiri we ugerageza kuringaniza ubushyuhe, bikabyara ko umwana abira ibyuya.

Mu bindi bishobora gutera umwana kubira ibyuya byinshi nijoro asinziriye, ngo harimo kumwambika ibimufashe cyane kandi ishyushye, cyangwa se no kuba arwaye zimwe mu ndwara zifata mu myaka y’ubuhumekero, kumugaburira ibyo kurya birimo ibirungo byinshi agiye kuryama n’ibindi byinshi.

Iyo umuntu agize impungenge ashaka kumenya niba uko abira ibyuya mu ijoro, cyangwa se umwana we ari ibisanzwe, agirwa inama yo kujya kureba umuganga, akamugira inama akurikije icyo abona nk’inkomoko y’uko kubira ibyuya bikabije.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mwiriwe neza? nangirango mbabaze iyo ubize ibyuya nijoro uryamye nka 4/7 ark nakindi kibazo cyijyanye nuburwayi ugira muri oe wumva urimuzima biba biterwa niki murakoze

alias yanditse ku itariki ya: 24-02-2024  →  Musubize

Mwiriwe neza? nangirango mbabaze iyo ubize ibyuya nijoro uryamye nka 4/7 ark nakindi kibazo cyijyanye nuburwayi ugira muri oe wumva urimuzima biba biterwa niki murakoze

alias yanditse ku itariki ya: 24-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka