Menya imisengere y’abatumva ntibavuge, bo nta bicurangisho bakeneye

Bitwa ’Kigali Deaf Fellowship’ bakaba basengera buri cyumweru ku Kicukiro, mu nzu y’Umuryango Nyarwanda ubafasha guhindura Bibiliya mu rurimi rw’Amarenga (RSLBTS).

Umwigisha w'Ijambo ry'Imana
Umwigisha w’Ijambo ry’Imana

Amasengesho yabo afite umwihariko kuko nta rusaku rw’amajwi y’abantu benshi yumvikana hanze y’urusengero, ndetse n’ibikoresho by’umuziki (ibicurangisho) ntabwo ari ngombwa.

Bavuga ko bahimbaza Imana babyishimiye cyane kandi na bo ubwabo ngo baba bumva banezerewe cyane, n’ubwo nta gicurangisho baba bifashisha.

Uwabayoboye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza, yitwa Umutesi Solange, avuga ko baba bumva indirimbo n’uburyohe bwazo mu mitima yabo.

Umutesi ati "Twe dukoresha amarenga, habamo uburyohe bw’indirimo, habamo kwitonda no kwihuta kwazo, abadafite ubumuga uko baryoherwa ntabwo twabimenya, natwe uko turyoherwa ntibabimenya."

Barimo kuramya no guhimbaza
Barimo kuramya no guhimbaza

Uwitwa Rukundo wayoboye gahunda y’amateraniro avuga ko izo ndirimbo zo guhimbaza, amasengesho n’Ijambo ry’Imana, babyumva mu buryo bwabo bwihariye kuko ibya rusange ntacyo bibafasha.

Ati "Najyaga mu rusengero rusanzwe rwa ADEPR nkajyana n’ababyeyi, ariko ngataha uko naje ntacyo numvise, ndetse narabatijwe ariko ntacyo nize."

Rukundo na bagenzi be bagera kuri 24 ni urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa bishyize hamwe bashinga insengero z’abatumva ntibavuge, hamwe na hamwe mu Gihugu zirimo urwa ’Kigali Deaf Fellowship’, bakaba babarizwaga mu madini n’amatorero atandukanye.

Umuyobozi wa Kigali Deaf Fellowship, Joyce Nyiramana, avuga ko yashinze uwo muryango wemera inyigisho za buri dini, nyuma yo kubona benshi muri bagenzi be bakeneye imisengere yihariye, ku bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Nyiramana avuga ko nta muntu uhejwe muri Kigali Deaf Fellowship kandi ngo nta kiguzi bisaba, yewe ngo nta n’amaturo baratangira kwaka abayoboke babo.

Iyo bageze mu mwanya wo gusenga bo ntabwo bahumiriza, ahubwo barakanura bakareba amarenga y’uwo bahaye kubasengera, kugira ngo bamenye icyo arimo kuvuga.

Mu gihe cyo kumva Ijambo ry’Imana, bamurika ku rukuta bakoresheje ’projecteur’ inyandiko zigaragaza ibyanditswe muri Bibiliya, hamwe n’ibishushanyo bijyanye na byo, uwigisha akaba ari byo asobanura.

Umuyobozi wabo, Joyce Nyiramana
Umuyobozi wabo, Joyce Nyiramana

Muri bo hari abashobora gusoma inyandiko zisanzwe zaba izo mu Cyongereza cyangwa mu Kinyarwanda, bakaba ari na bo bifashishwa mu gusemura Bibiliya bayishyira mu marenga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Rwose ni byiza.Bamwe bashobora no gusoma bible,kubera ko bahumye bamaze kuba bakuru.Gusenga tubisabwa n’imana yaturemye.Gusa nkuko ijambo ryayo rivuga,ntabwo imana yumva abasenga bose.Urugero,rivuga ko imana itumva amasengesho y’abanyabyaha banga kwihana.Abandi itumva,ni abasengera mu madini yigisha ibinyuranye n’ibyo bible ivuga kandi ni menshi.

gatare yanditse ku itariki ya: 4-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka