Menya imibereho ya Twiga, inyamaswa ndende ku isi

Kugeza ubu mu nyamaswa zikiboneka ku isi, Twiga bakunze kwita musumbashyamba, ni yo ndende kurusha izindi, kubera ijosi ryayo rirerire ndetse n’amaguru maremare cyane. Ni inyamaswa ikurura abakerarugendo cyane kuko usanga iryoheye ijisho ikaba imwe mu nyamaswa zirimo kugenda zicika ku isi.

Iyi ni yo nyamaswa ndende kuruta izindi ku isi
Iyi ni yo nyamaswa ndende kuruta izindi ku isi

Twiga ibaho ite?

Twiga ni inyamaswa y’inyamabere ifite ibirenge bifite amano agabanyika na kabiri (les pieds dont le nombre de doigts est pair), ibyo bisobanuye ko uburemere buba bwikorewe n’ibirenge byayo ku buryo buringaniye.

Ijosi rirerire rya Twiga ari naryo rituma iba inyamaswa ndende ku isi mu ziriho ubu, ngo rigizwe n’utugufa dusa n’uducomekanye tugera kuri turindwi (7 vertèbres), kandi buri kagufa muri utwo turindwi kakaba gapima santimetero 40.

Uburebure bwa Twiga muri rusange bushobora kugera kuri metero eshanu n’ibice mirongo inani (5.80 m), naho uburemere bwayo bushobora kugera kuri Toni imwe n’ibice ijana (1.100) iyo ari ingore, cyangwa se Toni ebyiri iyo ari ingabo. Umurizo wayo upima hagati ya 0.70 na 100 cm.

Irisha mu biti hejuru kubera uburebure bwayo
Irisha mu biti hejuru kubera uburebure bwayo

Twiga igira ururimi rujya gusa n’ubururu rufite uburebure bwa santimetero 55. Umutima wayo ari nkuru upima ibiro bigera kuri 11, kandi ushobora kuyungurura litiro 60 z’amaraso mu munota, ndetse ukanatera inshuro 150 mu munota, ni ukuvuga ko utera ku muvuduko wikubye 2.5 ugereranyije n’uko umutima w’ikiremwamuntu utera.

Twiga ngo ni imwe mu nyamaswa zihuta cyane kuko ishobora kugenda urugendo rwa kilometero 56 mu isaha, ishobora kandi gusinzira ihagaze keretse iyo yumva yizeye umutekano w’aho iri. Ibitotsi byayo ntibyarenze iminota 120 mu masaha 24, kandi ikunda gusinzira ku manywa cyane cyane.

Twiga ishobora kurama imyaka igera kuri 20. Inyamaswa ishobora kwica Twiga ikuze ni intare, ariko hari nubwo bibaho Twiga ikica intare iyiteye umugeri gusa, izikiri ntoya zo zibasirwa n’inyamaswa zitandukanye harimo ingona zishobora kuzifata mu gihe zigiye kunywa amazi, impyisi, intare n’ingwe. Izo nyamaswa ngo ni zo zica 75 % by’abana ba Twiga baba bagifite munsi y’amezi atatu.

Twiga itungwa n’iki?

Iyo nyamaswa muri rusange itungwa n’ibyatsi ibibabi byoroshye by’ibiti, kuko yo irisha muri metero esheshatu hejuru ku buryo nta yindi nyamaswa iba yaharishije, ikarya indabo z’ibiti bimwe na bimwe n’imbuto z’ibiti n’ibindi.

Izo nyamaswa zikurura ba mukerarugendo cyane, aha ni kuri Pariki y'Akagera
Izo nyamaswa zikurura ba mukerarugendo cyane, aha ni kuri Pariki y’Akagera

Iyo hari ibona ibyo kurya bihagije ishobora kurya ikageza ku biro 70 ku munsi, ariko byabuze hariho amapfa ngo ishobora kurya ibiro birindwi ku munsi kandi ikabaho.

Ku bijyanye no kunywa Twiga ntinywa cyane kuko ngo ishobora kunywa amazi inshuro imwe ku munsi cyangwa se inshuro imwe mu minsi ibiri kuko ngo ibyo irya bibonekamo urugero rw’amazi rujya kugera ku yo iba ikeneye ku munsi.

Twiga yororoka ite?

Ku rubuga https://mammiferesafricains.org/2019/08/les-girafes/, bavuga ko iyo nyamaswa igera ku gihe cyo kubangurira ku myaka hagati y’ine n’itanu (4-5 ku ngabo), naho ingore ikagera ku gihe cyo kuba yabangurirwa ku myaka hagati y’itatu n’ine (3-4 ku ngore).

Iyo Twiga y’ingore igejeje ku myaka yo kuba yatangira kubyara ni ukuvuga kuva kuri 3-4 kuzamura, ishobora gukomeza kugira uburumbuke kugeza mu myaka 20.

Iyo yimye imara amezi 15 ihaka, ikabyara nyuma y’ayo mezi. Twiga kandi ishobora kubyara abana bagera ku icumi mu buzima bwayo, muri rusange ibyara umwana umwe umwe, ariko ishobora no kubyara impanga nubwo biba gacye cyane.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko Twiga ziri mu nyamaswa zirimo kugenda zicika ku isi, umubare wazo ku isi ngo wagabanutseho 40 % mu myaka 35 ishize. Kubera iyo mpamvu, ubu Ihuriro mpuzamahanga ryita ku bidukikije (L’Union internationale pour la conservation de la nature), ryashyize Twiga mu nyamaswa zirimo kugenda zicika ku isi buhoro buhoro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka