Inkomoko y’indamukanyo (isaluti) ya gisirikare
Indamukanyo ya gisirikare ifite inkomoko ahagana mu kinyejana cya gatanu, ubwo henshi ku mugabane w’uburayi n’amerika ingabo zarwaniraga ku mafarasi zikoresheje amacumu, ibiti n’amahiri.
Iyo abasirikare babiri bahuriraga mu nzira, mu bihe bitari iby’imirwano, bagombaga kuzamura agace k’ingofero bambaraga ibahisha mu maso hose (imeze nka casque y’abamotari), maze bakazamura igice cy’imbere ku maso bakoresheje ikiganza ku buryo bagaragaza mu isura.
Urubuga rw’amakuru kuri internet secouchermoinbete.fr rwo mu bufaransa, aho twacukumbuye iyi nkuru, ruvuga ko icyo cyari ikimenyetso cyo kwimenyekanisha hagati y’abasirikare bombi kandi ko batagenzwa no guhangana.
Umusirikare yazamuraga ingofere akoresheje ikiganza cy’iburyo kugira ngo yerekene ko nta ntwaro afite, kandi ko agenzwa n’amahoro.
Ni yo mpamvu kugeza magingo aya, mu bufaransa usanga abasirikare batajya baramukanya (gutanga isaluti) iyo bitwaje imbunda nini (keretse iyo ari imbunda yo mu kiganza), iyo ari imbunda nini baramukanya bakoresheje umutwe gusa…
Ingero z’amwe mu masaluti y’ingabo z’ibihugu.
*Muri leta zunze ubumwe z’america, mu burusiya, mu budage, mu misiri no muri Afghanistani batera isaluti mu bworo bw’ikiganza hareba hasi intoki zegereye ku ngofero. Ibi ndamukanyo bayihuriyeho n’iy’Ingabo z’u Rwanda.
*Muri Pologne bagakoresha intoki ebyiri gusa, mukubitarukoko na musumba zose.
*Mu bwongereza no mu bihugu bwakolonije bafite isaluti imeze kimwe, Iraq nayo ni uko, kimwe no mu ngabo za Kenya na Uganda.
*Mu bufaransa naho isaluti yabo ijya kumera nk’iy’abongereza usibye ko bo (abafaransa), ukuboko kuba kumanuye.
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Turabakunda cyanee
Muzadushakire Ninkomoko yo kubana amaboko kuko nayo nindamukanyo ya gisirikare.
Mubishoboye mwatubwira umwaka kuko iyo muvuze ngo mu kinyejana cya 5 abenshi mubabyiruka ntibabisobanukirwa.Thx
mwarakoze kutuvira imuzingo inkomomko y’indamukanyo ya gisilikari izwi ku izina rya"saluti".