Impamvu itangaje yatumye areka inyama y’inkoko

Mu buzima bwa buri munsi, abantu bagira ubwoko bw’amafunguro bakunda kurya ku buryo usibye indwara gusa; nta kindi gishobora gutuma bayareka uko byagenda kose.

Bimwe mu bituma umuntu ahurwa amafunguro runaka harimo uburwayi bwo mu nda, ubwo ku ruhu (allergies) cyangwa ubundi burwayi umuntu ashobora guterwa n’ikiribwa runaka bikaba byamuviramo kugihurwa.

Ku rundi ruhande ariko, umuntu ashobora guhura n’ikibazo gifitanye isano n’imyumvire cyane cyane ku mafunguro akomoka ku matungo (inyama).

Umuntu utarashatse ko tuvuga izina rye muri iyi nkuru, yatubwiye ko mu 1991 yari afite inkoko 10 yororeraga mu rugo; icyo gihe yigaga mu mwaka wa gatatu (3) w’amashuri yisumbuye.

Akomeza agira ati “Inkoko zanjye narazikundaga cyane na zo zikankunda kandi zikabingaragariza, kuko buri munsi iyo navaga ku ishuri nacaga kuri butike nkagura umugati nkazizanira…

Iyo nageraga mu rugo zose zahitaga ziza zikegera ku muryango w’akazu kazo ubona ko zinyishimiye n’iyo nta kintu nabaga nzizaniye.

Umunsi umwe rero naje kuva ku ishuri ari saa sita, nk’ibisanzwe nyura ku ka butite twari duturanye nzizanira umugati nywucamo uduce ndazinagira ariko habura n’imwe inyegera ngo itangire gutora”.

Ati “Byambereye urujijo, ndetse ndanazihamagara kwa kundi umuntu asa n’uwigana inkoko-kazi ihamagara imishwi yayo; ariko zikomeza kuguma mu nguni ubona ko zimeze nk’izarwariye rimwe…

Hashize akanya ndimo kwibaza icyo zabaye, nahise mbona ko havuyemo inkoko ebyiri (2) hasiragaramo umunani (8), mpita numva umutima uranimbutse, hanyuma nkingura akazu kazo ngo ndebe byibuze ko zisohoka ariko ziranga…

Ubwo narakomeje ninjira mu rugo nsanga abandi barimo gufata ifunguro rya saa sita harimo n’inyama z’inkoko, nsubiye ku kazu kazo nahise mbona ko zagize agahinda, bituma zigira n’ubwoba bwo kongera kwegera abantu nanjye ndimo kandi zari zaramaze kumenyera…

Nahise nikomereza njya mu cyumba ndaryama kandi ubusanzwe iyo nageraga mu rugo nahitiraga ku meza nta kuzuyaza. Mama abonye ko ntameze neza araza ambaza impamvu ndyamye ntariye, musubiza ko ntameze neza mu nda, nyamara nta kindi kibazo nari mfite, ahubwo ni agahinda nari ntewe n’uburyo inkoko zanjye zisigaye zahise zintinya, kumenyera nk’umuntu wazo birangirira aho…

Bukeye ni bwo nabwiye Mama impamvu naryamye ntariye, musobanurira ukuntu inkoko zankundaga cyane none bakaba batumye zinyanga, kuva ubwo nanjye mfata icyemezo cyo kutazongera kurya inyama y’inkoko ukundi, hanyuma nsaba mu rugo ko izisigaye batazongera kuzibaga ahubwo bazashaka uko bazigurisha ntahari…

Bijya bintangaza ukuntu abantu mbwiye inkuru yanjye n’inkoko batabasha kubyiyumvisha, kandi nyamara ntibibuke ko nk’ibiremwa by’Imana, n’inyamaswa zigira umutima, ubwenge n’urukundo igihe umuntu azeretse ko azitayeho…

Ni yo mpamvu abatunze inka (aborozi), byibuze abakigendera ku muco w’abakurambere, badashobora kubaga inka bamaranye igihe ahubwo bahitamo kuyigurisha iyo igeze igihe cyo kubagwa, kuko kuri bo iba yarabaye nka kimwe mu biremwa bigize umuryango”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Mubyukuri uyu muntu ndunva arinjyewe Musa nanjye sinshobora narimwe kurya itungo ryanjye ahubwo mperutse kuguriaha inkoko 2 zankundaga cyane namaze icyumweru cyose nfite agahinda bageze nubwo njya kureba uwo nazigurishije ngo musubize amafr ye nsanga yarahise nawe azitanga icyambabaje kurushaho nuko yazihaye ababazi
Nahubundi burya haritungo rigukunda nawe ukunva ritagirirwa nabi ubibona

Ntirenganya Laurent yanditse ku itariki ya: 24-04-2024  →  Musubize

uyu muntu neza neza duhuje imitekerereze ndetse ibyamubayeho nange mfite icyo twenda kubihuza ubuse koko nzamumenya gute neza turahuje

PACIFIQUE yanditse ku itariki ya: 3-10-2020  →  Musubize

Uzanyandikire kuri iyo email mbahuze: [email protected]

Gasana yanditse ku itariki ya: 16-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka