Ghana: Abagabo banga ibiryo bateguriwe n’abagore bashobora gufungwa

Umuhuzabikorwa w’ishami rishinzwe kurwanya ihohoterwa no kwita ku bahuye na ryo muri Polisi yo muri Ghana, Superintendent George Appiah-Sakyi yaburiye abantu ko, ari cyaha kuba umugabo yakwanga ibiryo yateguriwe n’umugore we, asobanura ko iyo myitwarire ifatwa nk’ihohoterwa rikora ku marangamutima (emotional abuse).

Uwo muyobozi muri Polisi ya Ghana avuga ko abagabo nk’abo bakwiye kubifungirwa imyaka ibiri itarenga, mu gihe bahamwe n’icyo cyaha.

Ubwo yari mu bukangurambaga bwo kwigisha abagore b’Abayisilamu, yanaboneyeho kubwira abagabo ko badakwiye kujya bakubita abagore babo nubwo baba babatutse, ahubwo bakaba bajya kubarega kuri sitasiyo ya polisi, aho kugira ngo bihanire kuko ari icyaha.

Yagize ati “Niba abagabo banyu banze kurya ibyo mwabateguriye, ntibibashimishe, bikabatera umubabaro wo mu buryo bw’amarangamutima (emotional pain), namwe mushobora kubarega kuri polisi ibegereye. Niba umugabo wawe atashye akagera mu rugo akererewe cyane, ibyo bikakubabaza, ushobora guhita ujyana ikirego cyawe ku ishami rya polisi rishinzwe kurwanya ihohoterwa no gufasha abahuye na ryo".

Yongeyeho ko n’abagore bangira abagabo babo ko baryamana nta mpamvu yumvikana, bakabangira gukora imibonano mpuzabitsina, na bo bagombye gushyikirizwa polisi bagakurikiranwa kuko iryo na ryo ngo ni ihohoterwa rikora ku marangamutima rihanwa n’itegeko rigenga ibijyanye n’ihohoterwa muri Ghana ryo muri 2007 mu ngingo yaryo ya 732.

Superintendent Appiah-Sakyi yagize ati, “Niba umugore wawe yambaye ipantalo y’ikoboyi agiye kuryama, ukumva bikoze ku marangamutima yawe bikakubabaza, icyo ni icyaha kandi ushobora guhita umurega ku ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ihohoterwa no gufasha abahuye na ryo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka