Canada: Yategetswe kwishyura ibihumbi 61 by’Amadolari kubera ikimenyetso yakoresheje

Urukiko rwo muri Canada rwemeje ko ‘emoji’ cyangwa se akamenyetso k’igikumwe kizamuye, ari isinya cyangwa umukono byemewe mu gusinya amasezerano. Bunzemo bavuga ko icyo kimenyetso gishobora gukoreshwa mu kwemeza ko umuntu yagiranye amasezerano n’undi.

Mu mwanzuro w’urukiko watanzwe n’urukiko rwitwa ‘Court of King’s Bench’ ruherereye mu Ntara ya Saskatchewan, umucamanza Timothy Keene yavuze ko icyo kimenyetso ‘symbol’, “ kiri mu bigize ubuzima bushya muri sosiyete yo muri Canada, aho abantu bagomba kumenya ubwo buryo bushya bwo gutanga ubutumwa harimo no gukoresha za ‘emojis’ z’imitima, amasura aseka n’umuriro”.
Uwo mwanzuro w’urukiko wafashwe mu rubanza rwaturutse ku bwumvikane bukeya bwavutse hagati y’umuherwe usanzwe ugura umusaruro w’ubuhinzi ndetse n’umuhinzi, batumvikana ku masezerano bagiranye, aho umuhinzi abonye ubutumwa bw’uwo muguzi w’ibinyampeke asaba kugura umusaruro we, umuhinzi yasubije akoresheje ‘emoji’ y’igikumwe kizamuye hejuru.

Nyuma, mu rubanza uwo muhinzi yashinjwaga kuba kuba atarubahirije uruhande rwe rw’amasezerano, ngo ashyikirize uwo muguzi umusaruro w’ibyo binyampeke bari bavuganyeho.

Umwanzuro w’urukiko watangajwe ejo ku wa Gatanu tariki 7 Nyakanga 2023, aho umucamanza yategetse uwo muhinzi kwishyura Amadolari Ibihumbi mirongo itandatu na kimwe na Magana ane na mirongo ine n’abiri ($61,442 ni ukuvuga 70.959.857.34 RWF), kuko atubahirije amasezerano yagiranye n’umuguzi.

Nk’uko byanditswe n’Ikinyamakuru The New York Times, Umucamanza yagize ati, “Uru rukiko rwemera ko akamenyetso k’igikumwe kizamuye atari uburyo bumenyerewe guhera mu gihe cya cyera bwo gusinya inyandiko, ariko mu buryo kakoreshwemo, karemewe nk’agahagarariye ‘isinya’ mu buryo bubiri ikoreshwamo”.

“ Ibi bigaragara ko ari ibintu bishya bigomba kwinjira mu buzima busanzwe bw’abaturage ba Canada, bakitegura guhangana n’ibibazo bishobora kuzajya bivuka bishingiye ku ikoreshwa rya ‘emojis’ n’ibindi bimeze nkazo.”

Uwo muguzi w’ibinyampeke witwa Kent Mickleborough, yavuze ko muri Werurwe 2021, yohereje ubutumwa ku bakiriya batandukanye, abamenyesaha ko sosiyete ye ikeneye kugura toni 86 z’ibinyampeke byitwa ‘flax’ mu Cyongereza cyangwa se ‘lin’ mu Gifaransa, bakoreshwa mu nganda zikora imyenda.

Kent ngo yavuganye n’umuhinzi weza ibyo binyampeke bya ‘lin’ witwa Chris Achter, kuri telefoni, anamwoherereza ifoto y’amasezerano kugira ngo azamugemureho ibyo binyampeke bya ‘lin’ mu Kwezi k’Ugushyingo 2021, anamusaba kwemeza ayo masezerano akoresheje ubutumwa bwanditse .

Achter mu gusubiza, yakoresheje akamenyetso k’igikumwe kizamuye. Hanyuma mu kwezi k’Ugushyingo ntiyajyana umusaruro w’ibyo binyampeke ku muguzi bemeranyijwe, kuko ngo byeze igiciro cyabyo cyarazamutse ugereranyije n’icyo Kent yari yaravuze ko azatanga mu masezerano yoherereje Achter.

Mu kuburana uruhande rw’umuguzi Mickleborough, rwavuze ko ako kamenyetso k’igikumwe kizamuye koherejwe na Achter kari gasobanuye ko yemeye amasezerano.

Uwo muhinzi we, mu kwiregura ngo yavuze ko yohereje ako kamenyetso k’igikumwe kizamuye ashaka kubwira Mickleborough ko yabonye ubutumwa yohereje kuri telefoni gusa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka