Dore impamvu akarasisi ka RDF kakozwe mu Kinyarwanda

Ubwo Perezida Paul Kagame aheruka guha ipeti rya 2nd Lieutenant abasore n’inkumi 624, abakurikiye icyo gikorwa babonye ko akarasisi k’ingabo kakozwe mu rurimi rw’Ikinyarwanda.

Gukora akarasisi hakoreshejwe ururimi rw'Ikinyarwanda byanyuze benshi
Gukora akarasisi hakoreshejwe ururimi rw’Ikinyarwanda byanyuze benshi

Ni ibintu byanyuze benshi mu bitabiriye ibyo birori, ndetse n’ababikurikiriye ku mbuga nkoranyambaga na Televiziyo y’Igihugu, bitewe n’uko byari ku nshuro ya mbere akarasisi kari gakozwe hakoreshejwe Ikinyarwanda, kubera ko hari hasanzwe hakoreshwa indimi zirimo Igiswahili (Swahili) n’Icyongereza (English).

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) wungirije, Lt Col. Simon Kabera, avuga ko byose bijyanye n’iterambere ry’Igihugu, ku buryo ari ibishoboka ibikorwa byose byajya bikorwa mu Kinyarwanda.

Ati “Twemerewe kuvuga indimi zose, izo ndimi ziri mu Itegeko Nshinga ry’u Rwanda, Abanyarwanda bemerewe kuzivuga, ariko nanone Abanyarwanda benshi ni abashobora kumva Ikinyarwanda, kandi ibirori biba byakorewe Abanyarwanda, harimo ababyeyi baba bavuye hirya no hino kureba ibirori by’abana babo. Ni ishema rikomeye kuko baba bashobora kumva uko akarasisi karushaho gukorwa mu Kinyarwanda.”

Akomeza agira ati “Igihugu cyacu kirimo kiratera imbere muri byose, ntabwo turimo gusubira inyuma, turakomeza kujya imbere, kandi niba byashoboye gukorwa tukabona abantu baranabyishimiye, nta mpamvu dushobora kubireka, ahubwo tuzabikomeza, kandi bijyanye n’icyerekezo cy’Umukuru w’Igihugu.”

Nti byari bisanzwe ko akarasisi gakorwa hakoreshejwe ururimi rw'Ikinyarwanda
Nti byari bisanzwe ko akarasisi gakorwa hakoreshejwe ururimi rw’Ikinyarwanda

Kuba ishuri rikuru rya gisirikare rya Gako rigiye gutangira kujya ryakira abaje kuhahugurirwa baturutse mu Mahanga, RDF ivuga ko nta kibazo bishobora guteza mu gihe cy’akarasisi, kubera ko amagambo akoreshwa aba ari macye, ku buryo kuyafata bitagorana.

Ku mpungenge z’uko igihe Ingabo z’u Rwanda zigiye mu butumwa bw’amahoro hirya no hino bagahurirayo n’abandi, ngo nta kibazo bizateza kuko aho bagiye hose badatandukana n’umuco wabo, kuko ururimi rwabo rubaranga, kandi ko buri gihugu gikora akarasisi nk’uko basanzwe bagakora iwabo.

Nyuma y’icyo gikorwa cyabaye ku wa Mbere tariki 15 Mata 2024, bamwe mu Banyarwanda yaba ababicishije ku mbuga nkoranyambaga cyangwa n’ahandi mu biganiro, bagaragaje imbamutima zabo, berekana ko banyuzwe n’uko byari biteguye, kuko uretse kuba ururimi rw’Ikinyarwanda rwararushijeho guhabwa agaciro, ariko byanatumye abenshi barushaho kwibona muri icyo gikorwa.

Ni akarasisi kari kanogeye ishisho
Ni akarasisi kari kanogeye ishisho

Bamwe mu baganiriye na Kigali Today, bayitangarije ko banyuzwe ndetse banashimishwa n’uburyo abasirikare bakoze akarasisi hakoreshejwe ururimi rw’Ikinyarwanda, kuko mbere abenshi batumvaga ibivugirwamo, bigatuma batibona cyane muri icyo gikorwa nk’uko byagenze ubwo hasozwaga icyiciro cya 11, cy’amahugurwa y’aba Ofisiye abinjiza mu Ngabo z’u Rwanda.

Valens Nilingiyimana ni umwe mu bakurikiye akarasisi kakorewe mu ishuri rikuru rya gisirikare riri i Gako mu Karere ka Bugesera, avuga ko byari byiza cyane kubera ko byashyizwe mu Kinyarwanda, ku buryo buri munyarwanda wese yumvuga ibyo bavugaga.

Ati “Mbere babivugaga mu Giswahili no mu Cyongereza kandi abantu benshi ntabwo tuzi indimi nyinshi, ariko kuba barabishyize mu Kinayrwanda twese twiyumvamo, byaradushimishije, byaratunyuze cyane. Kubera ko buriya ibyo abantu bakora, iyo barimo kubikora, bakabivuga unabyumva biba byiza cyane, uba wumva icyo bashatse kuvuga, twumva byakomereza aho ngaho bakabishyira mu Kinyarwanda twese tukabyumva nk’Ikinyarwanda, kubera ko turi Abanyarwanda.”

Jean Bosco Iragena we asanga kuba akarasisi karakozwe hakoreshejwe Ikinyarwanda ari uguha agaciro ururimi rwabo.

Ati “Abantu barabikurikira neza bakabyumva uburyo biba bimeze, bakabisobanukirwa kurusha uko byari bimeze mbere, kandi mbona ari ukubahisha ururimi rw’Ikinyarwanda bakarugarurira agaciro karwo.”

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Dukunde igihugu cyacu n’umuco wacyo n’ubuyobozi bw’igihugu,iterambere turirimo,akarasisi ka gisirikare kakozwe neza cyane.
Barakoze kudushimisha

Kamanzi yanditse ku itariki ya: 19-04-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka