Zaza: Yatoraguwe mu musarane nyuma yo kumushakisha iminsi yaraburiwe irengero

Sekamana Francois w’imyaka 26 wo mu murenge wa Zaza mu karere ka Ngoma yatoraguwe tariki 04/12/2013 mu musarane yarishwe nyuma yo kuburirwa irengero ubwo yajyaga kurarira iduka rye ku mugoroba wo kuwa 02/12/2013.

Kugera ubu umuntu umwe niwe wafashwe ukekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’uyu musore Sekamana.

Intandaro yo kugirango bimenyekane ni igare rye basanze ahantu mu rutare nyuma bahabona na amaraso mu masaha ya saa 20h30 zijoro bigatuma bagira impungenge.

Nkuko bivugwa nabo mu muryango w’uyu nyakwigendera ngo abamwishe bamaze kumwica bafata telephone ye bahita bandika ubutumwa bugufi (SMS) bandikira murumuna we bamubwira ko ajya kumuraririra iduka kuko ngo ahinduye gahunda akaba agiye kurangura i Kigali.

Ubwo umuryango we wabonaga iryo gare n’amaraso byatumye barushaho kugira impungenge maze babigeza ku buyobozi , niko gushakashakira mu byobo n’imisarane baza kumusanga mu musarane w’uwitwa Christine Mukamana.

Ubuyobozi mu murenge wa Zaza buvuga ko umuntu umwe wazamukanye n’uwo musore ku mugoroba yapfuyemo riwe uri mun zego z’umutekano akekwaho kugira uruhare muri ubwo bwicanyi.

Ubuyobozi bukomeza buvuga ko iperereza rigikomeje ngo hamenyekane uwamwishe.

Kugera na nubu ntiharamenyekana impamvu uyu muhungu yaba yarishwe ariko abaturanyi be bavuga ko ashobora kuba yarishwe bamukekaho amafaranga kuko ngo yari afite butike.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko se Mana abanyarwanda bakorerwe iki ngo basubize inkota zabo m rwubati koko??? Kuki kwica byanze bibaye umuco koko? Ese ubu uwasubizaho igihano cyo kwica ahari ntibyagabanya ab ba rkarabankaba!!!! Nah’Imana naho ubundi birarenze!! Izi nzibona nk’ingaruka za jnocide u banyarwanda!!!!!!

Doreen yanditse ku itariki ya: 5-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka