Rwimbogo: Nsengiyumva yafatanywe amafranga y’amahimbano
Mu murenge wa Rwimbogo, akagali ka Kiburara mu dugudu wa Rubirizi ho mu Karere ka Gatsibo, kuri uyu wa 20 Ugushyingo umugabo witwa Nsengiyumva yafatanywe inoti za bitanu esheshatu n’iza bibili eshatu (ibihumbi 36) z’impimbano.
Uyu musore ukomoka mu Murenge wa Rugarama asanzwe akora akazi k’ubucuruzi bw’amatuno, ngo yaba yarafaswe ubwo isoko ryahamenyerewe ku izina rya Rwagitima ryari ryaremye.
Ubuyobozi bw’Umurenge yafatiwemo buvuga ko uyu musore yafashwe aje kurangura ihene ku isoko ryo mu Kagali ka Kaburara ngo azijyane mu isoko rikuru rya Rwagitima.
Uyu musore akimara gufatwa n’abaturage ngo bahise bitabaza inzego za Polisi mu Karere ka Gatsibo zihita zimuta muri yombi ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kabarore.
Ubuyobozi bwa Polisi mu Karere ka Gatsibo butangaza ko ufatiwe mu cyaha nkiki ahanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka itanu.
Benjamin Nyandwi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|