Rwamagana: Yatawe muri yombi amaze gutema nyina

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rwamagana icumbikiye umugabo ushinjwa gukubita no gukomeretsa nyina umubyara, urugomo yakoze mu ijoro ryo kuwa 17/10/2013.

Uyu mugabo ufite imyaka 42 yari atuye mu murenge wa Gishari mu kagari ka Bwinsanga, akaba yateye umubyeyi we icyuma abaturage bagatabara bwangu atarabona umwanya wo kumuhorahoza.

Amakuru Kigali Today yabwiwe n’abatuye aho Bwinsanga aravuga ko batazi icyo uwo mugabo yahoye nyina kuko ngo yavuye mu kabari n’umugore we ku mugoroba wo kuwa 17/10/2013, bagasanga nyina w’uwo mugabo iwe aho atuye agatangira kumubwira nabi byaje kuvamo kumutera icyuma.

Abaturage ariko ngo bahise batabara bwangu, uyu mugabo wo mu wo mu cyiciro mu Rwanda bita abasigajwe inyuma n’amateka ahita atabwa muri yombi acumbikirwa ku murenge, aho yaje kuvanwa mu gitondo ajya gufungirwa ku ishami rya polisi y’u Rwanda riri ahitwa Kigabiro muri Rwamagana.

Senior Spt Jean Mari Njangwe, umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburasirazuba yabwiye Kigali Today ko uwakoze icyaha nk’icyo mu mategeko y’u Rwanda bita gukubita no gukomeretsa ngo ashobora gunfungwa igihe kiri hagati y’amezi atandatu n’imyaka ibiri n’igice, akanahanishwa gutanga ihazabu y’amafaranga ari hagati y’ibihumbi Magana atatu na Magana atanu.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka