Rwamagana: Yagiye kwiba amabuye y’agaciro ahasiga ubuzima

Mbanjineza Innocent wari utuye mu kagari ka Kabare mu murenge wa Musha mu karere ka Rwamagana yaraye ashyinguwe aho muri Musha azize kuba yaraguye mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro ubwo yari yagiye kuyiba mu ijoro rishyira tariki 17/10/2013.

Nyakwigendera Mbanjineza ngo yagiye kwiba ayo mabuye ku gicamunsi, aranyerera agwamo arakomereka bikomeye, bamujyanye kwa muganga ahita ashiramo umwuka.

Abaturage bo mu murenge wa Musha babwiye Kigali Today ko nyakwigendera ajya kwiba ayo mabuye ngo yari asize abandi batuye aho i Musha bari mu nama n’abakozi ba sosiyeti yatsindiye gucukura ayo mabuye.

Muri iyo nama baganiraga uko bazakorana mu buryo bwemewe n’amategeko, bakabashakira ibyangombwa n’ibikoresho abajya gucukura mu birombe bitwaza ngo umutekano wabo udahungabana.

Nyakwigendera Mbanjineza yari yubatse, asize umugore n’abana batanu. Umugore wa nyakwigendera akora umwuga w’ubuhinzi, ariko ngo nta butaka uwo muryango ugira kuko n’aho bashyinguye uwo nyakwigendera ni mu isambu bahawe n’abaturanyi kuko aho i Musha nta rimbi rihaba, abapfuye bashyingurwa mu masambu yabo.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka