Rwamagana: Umugabo akurikiranyweho gusambanya umwana urwaye mu mutwe

Mu murenge wa Gishari muri Rwamagana haraye hamenyekanye umugabo ufite imyaka 27 waketsweho gusambanya umwana w’umukobwa bivugwa ko atuzuye mu mutwe, ubu akaba akurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu.

Abaturage b’ahitwa Shaburondo mu kagari ka Bwisanga ngo babwiwe n’abana ko tariki 17/10/2013 uwo mugabo bamubonye ahagana ku isaha ya saa munani yicaranye mu gashyamba n’uwo mukobwa bavuga ko afite ubumuga bwo mu mutwe.

Aba bana ngo bakomeje kubacungira ahirengeye baza no kubabona baryamanye aho mu ishyamba, aho ngo bavuye ku isaha ya saa kumi n’imwe. Aba bana ngo bahise basakaza ayo makuru mu baturage, maze uwo mugabo ukekwa agitunguka aho abandi bateraniye batangira kubimubaza.

Ababyeyi b’uwo mukobwa ufite imyaka 15 ngo nibo babimenyesheje ubuyobozi, maze uwo mugabo atangira gukurikiranwa. Amategeko yo mu Rwanda yemeza ko umuntu utaruzuza imyaka 18 aba akiri umwana, bityo ngo uyu mugabo akaba akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana muto.

Uyu mugabo ukekwaho iki cyaha asanzwe afite umugore babana ku buryo bwemewe n’amategeko ahitwa mu Kanogo mu murenge wa Gishari.

Umuntu uhamwe n’icyaha cyo gusambanya umwana ahanishwa igihano cyo gufungwa burundu. Iyo yamuteye indwara zikomeye cyangwa izidakira, ashobora gufungwa burundu y’umwihariko; nk’uko byemezwa na Senior Spt. Jean Marie Njangwe ukuriye ubugenzacyaha mu ntara y’Iburasirazuba akaba n’umuvugizi wa polisi muri iyo Ntara.

Ahishakiye Jean d’amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka