Rwamagana: Polisi yangije ibiyobyabwenge by’urumogi na kanyanga, itwika n’ibiti by’imishikiri

Polisi y’Igihugu mu karere ka Rwamagana yangije ibiyobyabwenge birimo litiro 144.5 za kanyanga, ibiro 33 by’urumogi ndetse hatwikwa ku mugaragaro toni 13 z’ibiti by’imishikiri (Kabaruka) byafatanywe ababikoreshaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Muri iki gikorwa cyabaye tariki 25/06/2014 muri Station za Polisi za Nzige na Kibabiro, urubyiruko rw’abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye ndetse n’abamotari basabwa kuba aba mbere mu kurwanya ibiyobyabwenge kandi bagatanga amakuru y’aho bigaragara kugira ngo bafatanye n’inzego z’umutekano kubirwanya.

Toni 13 z'ibiti bya kabaruka (imishikiri) byatwikiwe mu ruhame, hatangwa ubutumwa ku kurengera ibidukikije.
Toni 13 z’ibiti bya kabaruka (imishikiri) byatwikiwe mu ruhame, hatangwa ubutumwa ku kurengera ibidukikije.

Kwangiza ibi biyobyabwenge imbere y’urubyiruko ndetse no gutwika ibi biti by’imishikiri byafatanywe abantu mu buryo bunyuranyije n’amategeko ngo ni ukugira ngo uru rubyiruko rusobanurirwe ubukana bw’ibiyobyabwenge ndetse barusheho kubirwanya, hakiyongeraho kugaragaza uburyo Leta y’u Rwanda itazihanganira na busa abantu bangiza ibidukikije nk’aba barandura ibiti by’imishikiri.

Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu mu karere ka Rwamagana, Supt. Richard Rubagumya yagiriye inama uru rubyiruko yo kurwanya ibiyobyabwenge bivuye inyuma ngo kuko umwanzi w’u Rwanda ashobora gushingira kuri ibi biyobyabwenge akangiza urubyiruko, rwo “Rwanda rw’ejo”.

Abayobozi muri Polisi, ubushinjacyaha n'abanyeshuri bafatanyije kwangiza ibiyobyabwenge byafashwe.
Abayobozi muri Polisi, ubushinjacyaha n’abanyeshuri bafatanyije kwangiza ibiyobyabwenge byafashwe.

Ibiyobyabwenge biza ku isonga mu byaha bigaragara mu Ntara y’Iburasirazuba kandi ngo bitera n’ibindi byaha birimo gukubita no gukomeretsa, gusambanya abana no gufata ku ngufu, ubujura ndetse n’ubwicanyi ku baba banyweye ibyo biyobyabwenge; nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Iburasirazuba akaba n’Umugenzacyaha mukuru muri iyi Ntara, Senior Supt. Benoit Nzengiyumva.

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Uwimana Nehemie, yashimiye ubufatanye bwa Polisi mu kurwanya ibiyobyabwenge maze asaba abaturage ayobora kurushaho kurwanya ibiyobyabwenge no gutanga amakuru y’aho biboneka, ndetse asaba urubyiruko rw’abanyeshuri n’abamotari kubirwanya bivuye inyuma kugira ngo hato bitabangiza ubwenge, bityo ahazaza habo hakaba hazimye.

Umuvugizi wa Polisi y'igihugu mu Ntara y'Iburasirazuba, S. Supt Benoit Nsengiyumva n'Umuyobozi wa Polisi muri Rwamagana, Supt Richard Rubagumya, bereka abanyeshuri urumogi n'igiti cyarwo.
Umuvugizi wa Polisi y’igihugu mu Ntara y’Iburasirazuba, S. Supt Benoit Nsengiyumva n’Umuyobozi wa Polisi muri Rwamagana, Supt Richard Rubagumya, bereka abanyeshuri urumogi n’igiti cyarwo.

Urubyiruko rw’abanyeshuri rwitabiriye iki gikorwa, ruvuga ko uwafashe ibiyobyabwenge atagira umurongo mwiza agenderaho ndetse bikaba bishobora kumuvutsa ubwenge n’amashuri ye, maze bagatangaza ko bazakora ibishoboka kugira ngo ntibabifate kandi bagire inama na bagenzi babo kugira ngo babyirinde.

Umushinjacyaha uyobora ubushinjyacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Ngoma, Javan Niyonizeye, na we yafashe akanya asobanurira abitabiriye iki gikorwa ko gukoresha ibiyobyabwenge bigira ingaruka mbi zirimo kwangiza ubuzima, ariko kandi hakiyongeraho n’ibihano bikomeye bigendanye n’amategeko.

Uyobora ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Ngoma, Javan Niyonizeye, yasobanuriye urubyiruko ku bihano biteganywa n'amategeko.
Uyobora ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Ngoma, Javan Niyonizeye, yasobanuriye urubyiruko ku bihano biteganywa n’amategeko.

Ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ivuga ku biyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo bitemewe n’amategeko, iteganya igifungo cyo kuva ku mwaka 1 kugeza kuri 3 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 50 kugeza ku bihumbi 500.

Ingingo ya 416 yo muri iki gitabo cy’amategeko, ivuga ko kunyuranya n’amategeko mu gutwika, gutema cyangwa gutemesha ibiti no kwica inyamaswa mu mashyamba arinzwe, bihanishwa igifungo kuva ku mezi 6 kugeza ku myaka 2 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 300 kugeza kuri miliyoni 2.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

dukomeze kubaka igihugu kirmo umtekano mur buri nzego, ibiyobyabwenge nabyo bigira ingaruka ku buzima bw;abanyarwanda

rubagumya yanditse ku itariki ya: 30-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka