Rutsiro: Umurwayi wo mu mutwe yashizemo umwuka yiyahuje umuti wa Kiyoda

Bayavuge Leonidas uri mu kigero cy’imyaka 32 y’amavuko yanyweye umuti wica udukoko two mu myaka witwa Kiyoda ajyanwa kwa muganga, ariko ntiyabasha kubaho.

Bayavuge yari asanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe akaba yibanaga mu nzu wenyine mu kagari ka Kavumu mu murenge wa Ruhango mu karere ka Rutsiro.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kavumu, Consolée Mukaramutsa, yabwiye Kigali Today ko mu ijoro rishyira tariki 18/07/2014 ari bwo Bayavuge yanyweye uwo muti, umumerera nabi aragenda aryama mu nzira, noneho abaturage baza kumugeraho basanga ari gutaka cyane, bahita bamuheka bamujyana kwa muganga, nyuma aza gushiramo umwuka akiri aho ku kigo nderabuzima cya Kayove.

Umurambo we wahise woherezwa ku bitaro bya Murunda kugira ngo usuzumwe, ibitaro bishyikiriza igisubizo polisi, na yo itanga uburenganzira bwo kumushyingura. Nta mpamvu yigeze imenyekana yaba yaramuteye kwiyahuza uwo muti.

Ubwo burwayi bwo mu mutwe ngo yari abumaranye igihe kuko bwatangiye kugaragara ubwo yari mu kigero cy’imyaka irindwi y’amavuko. Ngo ni bwo yatangiye kujya ava iwabo akajya kurara mu gasozi, rimwe na rimwe bakamusanga no mu bihuru.

Ngo yigeze no gushaka umugore, uwo munsi ajya gukura umwanda mu musarani awushyira ku isahani arawuzana ngo awugaburire umugore we, uwo mugore ahita agenda amusiga wenyine.

Ubusanzwe ngo yari yaranze kubana n’iwabo, ahitamo kwibana mu nzu wenyine kubera icyo kibazo cyo mu mutwe. Iwabo ngo bari barimukiye ahantu hemejwe ko hagomba kubakwa umudugudu, we yanga kubakurikira, ahubwo yiyubakira akazu gato cyane aba ari ko aturamo.

Uburyo yabagaho ngo yajyaga mu masambu y’iwabo gushakamo ibimutunga, abaturage na bo bakamwitaho, usibye ko hari igihe babimuhaga ntabirye kubera uburwayi bwo mu mutwe.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka