Rutsiro: Inkuba yishe umwe, undi arahungabana

Serusago Binestor wari utuye mu mudugudu wa Nteko, akagari ka Nyagahinika, mu murenge wa Kigeyo mu karere ka Rutsiro yishwe n’inkuba tariki 20/06/2014, mugenzi we bari kumwe imutwika ku mutwe arahungabana, ariko ku bw’amahirwe we ntiyamuhitana.

Inkuba yakubise abo baturage bo mu murenge wa Kigeyo mu ma saa cyenda z’amanywa, ubwo barimo bava gusoroma icyayi bakijyana ahantu gikusanyirizwa kugira ngo imodoka zibone uko zikijyana ku ruganda rugitunganya.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigeyo, Jean Baptiste Uwihanganye, yabwiye Kigali Today ko iyo nkuba ikimara gukubita, na we yihutiye kujya kureba ibibaye, ahita ashyira uwo mugore mu modoka amujyana ku kigo nderabuzima cya Kivumu, abaganga batangira kumwitaho.

Nyakwigendera Serusago w’imyaka 36 y’amavuko yari afite umugore n’abana batatu akaba asize umugore atwite inda ya kane.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigeyo avuga ko muri rusange uwo muryango utari wifashije, ariko ubuyobozi n’abaturage bakaba bahise batabara bakomeza kubaba hafi, kubihanganisha no kubafasha muri ibyo byago bagize.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka