Rutsiro: Baracyashakishwa nyuma yo gukomeretsa bikomeye umuturage

Abakozi bakoraga mu ruganda rw’icyayi ruherereye mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro baburiwe irengero nyuma yo gukomeretsa umuntu mu kabari bamaze gusinda mu masaha ya saa mbiri z’ijoro tariki 22/08/2014.

Urwo rugomo rwakorewe mu mudugudu wa Telimbere mu kagali ka Mataba nibwo uwitwa Nsanzabeza usanzwe utuye muri ako gace akaba yari azwi ku izina rya Ndacyayisenga yakubitwaga ahondeshejwe amabuye mu mutwe n’abo bakozi nyuma y’uko ngo bamuguriye inzoga akabaka iya kabiri bagaheraho batongana hakaza kuvamo n’urwo rugomo.

Bimaze kuba abaturage bahuruje ubuyobozi ni uko ubuyobozi busanga uwakubiswe yakomeretse bikomeye bihutira ku mujyana mu bitaro bya Murunda aho ngo ubuzima bwe bumeze neza nk’uko Jules Niyodusenga umunyamabanga nshingwabikorwa wa Gihango yabibwiye Kigali Today.

Ubwo bihutiraga kumujyana kwa muganga bakozi bamukomerekeje bahise batoroka uko ari umunani bose bakaba bakoraga mu ruganda rw’icyayi gusa amazina ya babiri niyo yamenyekanye mu gihe andi makuru ashakishwa bifashishije abayobozi b’uruganda bakoreraga, hakaba hamenyekanye gusa uwitwa Theogene ndetse n’uwitwa Mahoro.

Abo bakozi bose ngo baturukaga hanze ya Rutsiro aho bari baje mu ruganda gushyiramo kaburimbo mu ruganda imbere. Uru rugomo rubaye nyamara umuyobozi w’akarere ka Rutsiro nta n’iminsi irenga 3 abwiye Kigali Today ko urugomo rwagabanutse mu karere ayobora.

Mbarushimana Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka