Rutsiro: Arashinjwa kuzana inzoka nzima mu rugo rw’umuturanyi we

Emmanuel Niragire utuye mu mudugudu wa Kindoyi, akagari ka Congo Nil mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro arashinja umuturanyi akaba n’umuvandimwe we witwa Kiruhura Gervais kuzana inzoka nzima mu rugo rwe.

Niragire avuga ko ku wa mbere tariki 28/10/2013 nka saa cyenda z’igicamunsi yasanze ihene eshatu za se n’isekurume ya Kiruhura zirimo kumwonera amashu azijyana iwe mu rugo.

Se ngo yemeye kujya kureba aho zonnye, asaba imbabazi arazihabwa, ahabwa n’ihene ze zari zafashwe arazicyura. Kiruhura we ngo yanze kujya kureba ubwone, ahubwo abwira Niragire ko isekurume ye agomba kuyirekura nta yandi mananiza, ariko Niragire yanga kuyirekura.

Niragire wabonaga atayitinya nubwo ngo ari iyo bamuterereje.
Niragire wabonaga atayitinya nubwo ngo ari iyo bamuterereje.

Kiruhura ngo yabwiye Niragire ko natarekura ihene ye yafashe inzu abamo aza kuyisenya muri iryo joro kandi ko Niragire arara apfuye.

Umugore wa Niragire witwa Nyiranshimiyimana Florence wemeza ko yabyiboneye ubwo Kiruhura yazanaga iyo nzoka, avuga ko Kiruhura yarambitse inkoni y’icyatsi kibisi hasi, inzoka ihita iva ku nkoni ijya ku butaka, abasaba ko iyo nzoka bayiha ihene, kandi ngo nibatayiyiha baragenda bakuruza inda hasi nka yo, kandi ngo nibatayimuha ngo arohereza izindi nzoka eshanu saa sita z’ijoro.

Inzoka ngo yasigaye muri urwo rugo, inkoni yo Kiruhura arayijyana. Niragire wari ari mu nzu na we ngo yahise asohoka asanga inzoka iri aho mu rugo ari nzima, uwayizanye we azamuka yiruka.

Umugore ngo yahise atabaza abantu barahurura, umukuru w’umudugudu na we ahita atanga raporo ku nzego zimukuriye, avuga ko asanze inzoka mu rugo kwa Niragire, bakaba bari kuvuga ko Kiruhura ari we uyihazanye.

Bayishyize mu mufuka bajya kuyereka ubuyobozi.
Bayishyize mu mufuka bajya kuyereka ubuyobozi.

Nubwo ibyo byose byabaye ariko, ihene yo ngo banze kuyirekura bayirarana aho mu rugo rwabo. Muri iryo joro ngo nta kibazo kidasanzwe cyabayeho usibye ko abo muri urwo rugo babuze ibitotsi kubera ubwoba.

Iyo nzoka yasaga n’iyapfuye kubera ko itagendaga kandi bigaragara ko hejuru ku mutwe wagira ngo hari umuntu wayikubise, abo muri urwo rugo rwo kwa Niragire bayishyize mu mufuka bajya kuyereka inzego zitandukanye z’ubuyobozi. Bavugaga ko mu mwanya umwe iba isa nk’aho ari nzima yinyagambura mu kandi kanya igasa nk’iyapfuye.

Niragire agaragaza impungenge z’uko Kiruhura yazanye iyo nzoka akayishyira hagati y’abana be barimo kurya hanze. Ngo afite n’impungenge ko umugore we na we utwite inda nkuru ashobora kugira ikibazo kandi n’umugabo ngo na we afite ubwoba ko ashobora gupfa.

Niragire n'umugore we bavuga ko bafite impungenge kubera uwo muntu wazanye inzoka mu rugo rwabo.
Niragire n’umugore we bavuga ko bafite impungenge kubera uwo muntu wazanye inzoka mu rugo rwabo.

Icyakora kugeza ku munsi wa gatatu ibyo bibaye nta muntu wari wigeze agaragaza ikibazo yatewe n’iyo nzoka.

Kiruhura ahakana ibyo ashinjwa

Kiruhura Gervais avuga ko ibyo Niragire n’umugore we bamushinja byo kuzana inzoka mu rugo rwabo ari ibinyoma bahimbye kugira ngo bamugerekeho icyaha.

Kiruhura yemeza ko bashobora kubihimba kubera ko nubwo ari abavandimwe ngo basanzwe batumvikana bitewe n’amakimbirane basanzwe bafitanye mu muryango wabo bapfa amasambu. Kiruhura na Niragire n’umukuru w’umudugudu bavukana kuri se, ariko ba nyina baratandukanye.

Kiruhura ahakana ibyo ashinjwa.
Kiruhura ahakana ibyo ashinjwa.

Kugeza tariki 30/10/2013 nta muntu wigeze agaragaza ko yagize ikibazo giturutse kuri iyo nzoka. Nta n’umuntu wigeze agaragara ahamya ko yabonye Kiruhura ayizana muri urwo rugo, usibye abo muri urwo rugo babyivugira bo ubwabo, bakavuga ko impamvu abandi batamubonye, ari uko hari mu masaha y’umugoroba butangiye kwira.

Inzego zitandukanye z’ubuyobozi zagerageje gukurikirana icyo kibazo zisanga nta bimenyetso bifatika byemeza ko Kiruhura ari we wazanye iyo nzoka muri urwo rugo. Niragire yasabwe kujya kureba aho ajugunya iyo nzoka cyangwa akayihamba, hanyuma hagasuzumwa ikibazo cy’ayo matungo yangije amashu ye.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

BARAMUBESHYERA KUKI ATATINYAGA IRIYANZOKA KANDI AZIKOBAYIMUTEJE

MAHAME yanditse ku itariki ya: 11-05-2018  →  Musubize

uwomuntu wazanye iyonzoka bamufunge kukonumurozi nikindigihe atazongera

AFRICACLAUDE yanditse ku itariki ya: 31-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka