Rutsiro: Abaturage batoraguye gerenade mu murima barimo bahinga

Igisasu cyo mu bwoko bwa gerenade cyabonetse mu mudugudu wa Taba mu kagari ka Gitwa mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro tariki 30/03/2014, abaturage bagitoraguye babanza kugifata uko bishakiye bagamije kumenya icyo ari cyo, ariko ku bw’amahirwe nticyabaturikana.

Abaturage barimo bahinga ngo babonye icyo gisasu mu murima mu ma saa yine z’amanywa inyuma gisa n’igishaje bagitwara mu ntoki bakijyana ku biro by’akagari ka Gitwa.

Ubuyobozi bw’akagari bukimara kubona icyo gisasu bwabimenyesheje umurenge, umurenge na wo uhita ubimenyesha polisi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mushubati, Munyamahoro Muhizi Patrick, yaboneyeho gukangurira abaturage ko mu gihe babonye ikintu batazi, bakeka ko cyaba ari igisasu, batagomba kugikinisha, kugikoraho, cyangwa se kwegera aho bakibonye, ahubwo ko bakwiriye kwihutira gutanga ayo makuru kugira ngo ababishinzwe bahagere, bagisuzume bityo bamenye icyo ari cyo.

Ntabwo byabashije kumenyekana uko icyo gisasu cyahageze, ariko abaturage bavuga ko muri ako gace cyatoraguwemo hahoze inkambi ya gisirikare mbere y’umwaka w’1994.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka